Image default
Ubukungu

“Ntitwagera ku ihame ry’uburinganire abagore n’abagabo batari ku rwego rumwe mu bukungu” Min. Dr Bayisenge

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Bayisenge Jeannette, asanga ihame ry’uburinganire ritagerwaho mu gihe abagore n’abagabo bataragera ku rwego rumwe mu bukungu.

Yabitangaje kuri uyu wa 4 Werurwe 2020 mu nama yateguwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare ku bufatanye n’ishami ry’Umuryango w’abibubye ryita ku bagore (UNWOMEN) barebera hamwe uburyo imibare nyayo y’ubwuzuzanye n’uburinganire hagati y’umugore n’umugabo ikoreshwa mu nzego zitandukanye.

Minisitiri Dr Bayisenge yavuze ko hari intambwe igaragara u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’ihame ry’uburinganire, ariko ngo hari ahakiri icyuho nubwo hashyizweho amategeko meza atandukanye.

Yagize ati “Aho tukigira imbogamizi ni uburyo ayo mategeko meza ahari ashyirwa mu bikorwa. Ahandi hakiri imbogamizi ni abagore mu bukungu kandi ntabwo wavuga ngo turagera ku ihame rw’uburinganire tutari ku rwego rumwe mu bukungu. Iyo urambirije ku muntu runaka agukoresha icyo ashatse, ariko iyo ufite amafaranga uba ufite ijambo niyo mpamvu rero mu rwego rw’ubukungu hakirimo icyuho .”

Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’ibarurishamibare, Yusuf Murangwa, yagaragaje ko ubushakashatsi iki kigo cyakoze mu 2012 bugaragaza uburyo abaturage bagera serivisi z’imari, abagabo aribo bitabira izi serivisi kurusha abagore. Abagore bagana amabanki ni 12.5% mu gihe abagabo ari 18.8%, abagore bagana Umurenge Sacco ni 14.7% mu gihe abagabo ari 25.9%. Mu mirimo mirimo ibyara inyungu, kwitabira no kubona serivisi z’ibigo by’imari, hakaba hari icyuho kigaragara.

Ati “Hari raporo tuzatangaza mu mpera z’uku kwezi, ijyanye n’uburyo bwo kubona inguzanyo. Mbere mu bihe bishize hari icyuho kijyanye n’uburyo abagore babona inguzanyo[…] aho niho tuzabonera impinduka zabaye mu myaka ine ishize.”

Murangwa yakomeje avuga ko mu zindi nzego ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye hagati y’abagabo n’abagore rihagaze neza, haba mu burezi, ubuzima n’ahandi, aho bitangana ngo usanga harimo ikinyuranyo kiri hagati ya 5-8%.

Imibare y’abagore bagana amabanki n’ibigo by’imari iracyari hasi ugereranyije n’abagabo

Ibarura rusange ryo mu 2012 ryagaragaje ko abagore bagize 51.8 % by’abanyarwanda bose naho abagabo bakaba 48.2 %. Ubushomeri mu bagore bungana na 17% mu gihe mu bagabo ari 13.5%. Igenzura ryakozwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu 2018 ku bijyanye n’umurimo ryagaragaje ko mu bafite akazi abagore bari ku kigero cya 44.4% mu gihe abagabo ari 62.5%.

 

 

 

 

 

 

Related posts

Ingano y’ibyoherezwa mu mahanga yagabanutse ku mpuzandengo ya 15.2%

Emma-marie

Rwandan Farmers seek clarity on GMOs

Emma-Marie

Igiciro cya kawa cyazamutse

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar