Image default
Imyidagaduro

Tanzaniya: Tanasha Donna yarahukanye, ashinja Diamond ubusambanyi

Uwahoze ari umugore w’umuhanzi w’icyamamare Diamond, Tanasha Donna amaze iminsi yahukanye, mubyo ashinja umugabo we harimo ubusambanyi.

Nyuma y’imyaka itatu bari mu munyenga w’urukundo, wavuyemo n’umwana w’umuhungu witwa Nasseb Junior, Tanasha yafashe icyemezo cyo kwahukanira iwabo muri Kenya hamwe n’umwana yabyaranye na Diamond.

Mu ijoro ryo ku itariki ya 04 Werurwe 2020 Tanasha yasohoye ibaruwa ndende avugamo uburyo yamenyanye na Diamond, umunyenga w’urukundo rwabo n’uko uyu mugabo yamuciye inyuma undi agafata icyemezo cyo kwahukana. Ibinyamakuru bitandukanye byandikirwa muri Tanzaniya na Kenya bikaba bikomeje gutangaza inkuru yo gutandukana kw’ibi byamamare.

Tanasha yahukanye ashinja umugabo we Diamond ubusambanyi

Hari aho yagize ati “Si ndi kwiyumvisha uko naguye mu mutego wo kuvuga ‘Yego’. Si nari nzi ngo mvuze ‘Yego’. Ku kwamamara kwawe? Ku bukire bwawe?  Ku rukundo rw’ibinyoma?  Nari injiji bikomeye, amagufwa yanjye, umubiri wanjye, buri rugingo rwanjye rurababara, navuga ko ari nk’amapine y’imodoka yashizemo umwuka[…]Nagerageje kwihanganira ubusambanyi bwawe bwo kunca inyuma uryamana n’abandi bagore. Uri nk’ikibatsi cy’umuriro kuri buri jipo.”

Uyu mugore yicuza icyatumye atagisha inama abandi bagore bakundanye n’uyu muhanzi barimo umunyatanzaniyakazi Wema Sepetu hamwe n’umugandekazi Zari Hassan banabyaranye abana babiri.

Guhera mu ntangiriro za Werurwe 2020,Tanasha abinyujije ku mbuga ze nkoranyambaga, yagiye atambutsa ubutumwa bugaragaza ko yatandukanye na Diamond ndetse ko yavuye muri Tanzaniya, akaba asigaye abana n’ababyeyi be muri Kenya.

Mu minsi ishize Tanasha yari yakoranye indirimbo n’umugabo we, ibi ngo yabikoraga agamije kurangaza rubanda no kureba ko umugabo we yareka ingeso ze mbi akaba muzima, ugumana imbunda ye mu mwanya wayo. .

Ati “Uri umugabo w’igicucu umeze nk’utararezwe, ushyira igisebo ku bandi bagabo bo muri Afurika y’Iburasirazuba.”

Kuri ubu uyu mugore ngo yiyemeje gushyira imbere kwiyibagiza ibihe by’umunezero yagiranye na Diamond aharanire kandi ahanure abakobwa bagenzi be kugira ngo batazagwa mu mutego nk’uwo yaguyemo akundana na Diamond. Yavuze ko asubije inkangara y’ubuki bwe muri Kenya kugira ngo nawe abone umwanya wo gukurura izindi nzuki. Ati “Urabeho Diamond.”

 

 

Related posts

The Ben yateye ivi

Emma-Marie

U Burundi: Umuhanzi Big Fizzo wigeze kurongora umunyarwandakazi yasezeranye n’umugore wa 3

Emma-marie

Imitoma mu ndirimbo ya The Ben n’uwahoze ari umugore wa Eddy Kenzo

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar