Image default
Imyidagaduro

Imitoma mu ndirimbo ya The Ben n’uwahoze ari umugore wa Eddy Kenzo

Rema ufite indirimbo zirebwa n’umubare munini zirimo ‘Ekyama’ yari amaze iminsi micye araritse abafana be n’abakunzi b’umuziki muri rusange, ko yitegura gusohora indirimbo yakoranye n’umuhanzi wo mu Rwanda. Yabanje gusaba abafana be kumufora mbere y’uko amutangaza.

Yavugaga ko ari ibyishimo bidasanzwe kuri we kuba yakoranye indirimbo na The Ben akarenzaho ko anishimiye kuyisangiza abakunzi be. Ni mu gihe The Ben nawe yararikaga abafana be, ko mu masaha y’umugoroba w’uyu wa Gatanu indirimbo ye yakoranye na Rema isohoka.

The Ben na Rema Namakula baririmba buri umwe atera undi imitoma. The Ben abwira Rema ko atazamusiga, undi nawe akamusaba kumwegera.

The Ben akomeza abwira Rema kumuhata urukundo, ndetse ko iyo agiye kure ye yibaza niba ari bugaruke. Akamusezeranya ko azamubera ingabo imukirangira. Rema nawe abwira The Ben kumuha urukundo ndetse ko atazigera amusiga.

Uyu muhanzikazi wakunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo n’izo yakoranye n’itsinda rya B2C aririmba Ikinyarwanda agira ati “Nkoraho, nkoraho. Ibyanjye byose ni ibyawe.”

Iyi ndirimbo isohotse mu gihe The Ben ari kubarizwa muri Zanzibar nyuma yo guca muri Tanzania. Byavuzwe ko muri Tanzania yari kumwe n’umukunzi we Pamella Uwicyeza witabiriye Miss Rwanda 2019.

Rema NamakulaUmuhanzi Rema Namakula

The Ben yari yabwiye KT Press, ko yamaze gukodesha inzu muri Zanzibar ndetse ko ari ho azakorera imishinga ye y’indirimbo irimo n’iyo yakoranye na Rema na Uncle Austin.

Byari biteganyijwe ko iyi ndirimbo isohokana n’amashusho ariko siko byagenze. Iyi ndirimbo kandi isohotse mu gihe hari amakuru avuga ko Uncle Austin nawe azaririmbamo, ariko siko biri kuko Uncle Austin yabwiye INYARWANDA, ko hari indi ndirimbo afitanye na The Ben atari iyi Rema yasohoye.

Iyi ndirimbo ya The Ben na Rema yatunganyijwe mu buryo bw’amajwi na Producer Nessim uri mu bakomeye. Producer Nessim wakoze iyi ndirimbo ni we watunganyije izimo ‘Gutamiza’, ndetse yakoranye n’abahanzi barimo Pius, Charly&Nina, Radio&Weasel, Ykee Benda, Urban Boyz, B2C n’abandi.

The Ben agiye muri Zanzibar nyuma y’iminsi mike asohoye indirimbo zirimo ‘Umutoso’ yakoranye na Muchoma na ‘For Real’ yakoranye na Igor Mabano wo muri Kina Music.

Umuhanzi The Ben

Uyu muhanzi wamaze imyaka icumi akorera muzika ye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, anaherutse gusinya amasezerano yo kwamamaza telefoni za Tecno. Amezi atatu arashize asohoye indirimbo yise ‘Kola’ yaje ikurikira izirimo ‘Ibyiringiro’, ‘Suko’, ‘Vazi’, Ndaje’ n’izindi.

SRC:Inyarwanda

Related posts

Rihanna aratwite

Emma-Marie

Ikivunge cy’abantu baje muri ‘Concert’ ya baringa batatanyijwe na Polisi-Amafoto

Emma-Marie

Miss Rwanda 2009 yakorewe ibirori bya Bridal shower (Amafoto)

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar