Umuhanzi w’icyamamare mu Karere k’Ibiyaga Bigari, Mugani Desire uzwi nka Big Fizzo mu muziki yasezeranye imbere y’Imana n’umugore we wa 3 akaba yarigeze no kurongora umunyarwandakazi.
Umugore wa gatatu wa Big Fizzo ni umurundikazi witwa Edith Stein, umuhango wo gusezerana kwabo imbere y’Imana wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 25 Nyakanga 2020.
Ibinyamakuru bitandukanye byo mu Burundi byanditse ko Big Fizzo na Edith Stein bamaze umwaka usanga babana nk’umugore n’umugabo ndetse ngo babyaranye umwana w’umukobwa bise Eden. Aba bombi bakaba baranasezeranye imbere y’amategeko.
Umuhanzi Big Fizzo yashakanye na Edith Stein nyuma yo gutandukana n’umugore we wa mbere w’umunyarwandakazi hamwe n’umugore we wa kabiri w’umufaransakazi.
Big Fizzo yakunzwe mu ndirimbo zitandukanye nka ‘Ndakumisinze’ , ‘Bajou’ hari kandi n’indirimbo yakoranye n’abahanzikazi b’abanyarwanda Charly & Nina bise ‘Indoro’ yakunzwe cyane.
Iriba.news@gmail.com