Image default
Imyidagaduro

The Ben yateye ivi

Umuhanzi Nyarwanda mpuzamahanga Mugisha Benjamin uzwi ku izina ry’ubuhanzi nka ‘The Ben’ yateye ivi yambika umukunzi we Uwicyeza Pamella impeta y’urukundo. Amashusho y’iyi nkuru akabayasakaye kuri uyu wa mbere tariki ya 18/10/2021.

Ni umuhango wabereye mu birwa bya  Maldives biherereye mu nyanja y’Abahinde, aho aba bombi bamaze icyumweru barya ubuzima.

Urukundo rwa The Ben na Miss Pamella Uwicyeza wari mu bahataniye ikamba rya Miss Rwanda 2019 rumaze iminsi ruhwihwiswa, ariko bombi bakirinda kugira icyo babivugaho mu buryo bweruye.

Ibintu byahinduye isura mu Ugushyingo 2020, inkuru iba kimomo ubwo The Ben yashyiraga ku rukuta rwe rwa Instagram video ngufu, Miss Pamella amuri mu gituza nawe amufashe n’amaboko yombi mu mbavu bamwenyura bigaragara ko baryohewe n’urukundo rw’aba bombi.

Uwicyeza Pamella yahatanye muri Miss Rwanda mu 2019 aza mu bakobwa 20 ba nyuma bashakishwagamo Nyampinga w’u Rwanda.Yanabaye Igisonga cya Mbere cya Miss Zuri Africa Queen yaberereye muri Kenya mu 2019.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

Related posts

No Time To Die: Filimi ya nyuma ya Daniel Craig nka James Bond

EDITORIAL

Adele yavuze ibyihariye ku buzima bwe no ku gikomere yatewe na Se

EDITORIAL

Umuziki wa Rumba wanditswe mu murage wa UNESCO

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar