Image default
Imyidagaduro

Beyoncé yateye izamuka ry’ibiciro muri Sweden

Wari uziko intambara yo muri Ukraine cyangwa ubucye bw’ibicuruzwa aribyo bitera kuzamuka kw’ibiciro? Ugomba kuba utazi ‘akazi ka Beyoncé’.

Intangiriro z’ibitaramo bye muri Sweden mu kwezi gushize yateye kwiyongera kw’abakenera amafunguro n’amacumbi byo muri hoteli na za restaurant kwagaragaye mu ibarurishamibare ry’ubukungu bw’iki gihugu.

Beyoncé blamed for unexpected turn in Swedish inflation rates as she plays  show | World | News | Express.co.uk

Suède yatangaje ko yagize izamuka ry’ibiciro rya 9.7% rirenze iryari ryitezwe muri Gicurasi (5).

Izamuka ry’ibiciro muri za hoteli na restaurants niryo ryateye uko gutungurana.

Michael Grahn, inzobere mu bukungu muri Banki ya Danske, avuga ko abona Beyoncé ariwe watumye haba uku kuzamuka.

Yongeraho kandi ko Beyoncé ari we ushobora kuba warateye kuzamuka gukomeye mu biciro by’ibicuruzwa mu bicuruzwa bindi bijyanye n’umuco n’imyidagaduro.

Mu butumwa Michael yandikiye BBC yagize ati: “Simushinja [icyaha] Beyoncé izamuka ry’ibiciro rikomeye, ariko kwiyongera kw’isoko ry’abashakaga kuza kureba ibitaramo bye muri Sweden bisa n’aho byongereyeho kuri ibyo”.

Nta gushidikanya ko ibitaramo bya mbere mu myaka irindwi by’uyu muhanzi ari wenyine mu bihugu bitandukanye bifite ikintu kinini bivuze ku bukungu.

Beyoncé Kicks Off Renaissance World Tour in Sweden: See the Details

Nibura ikigereranyo kimwe kivuga ko ibi bitaramo bizaba byaragejeje ku miliyari 2£ muri rusange igihe bizaba birangiye muri Nzeri(9).

Gushaka amacumbi mu mijyi ibi bitaramo bizaberamo byahise bizamuka cyane bimaze gutangazwa, nk’uko bivugwa na Airbnb itangaza amakuru ku macumbi.

Amatike y’ibi bitaramo henshi yahise ashira mu minsi micye maze ibiciro byayo biratumbagira ku masoko y’abayaguze bongera bakayagurisha.

Mu Bwongereza, abantu 60,000 bagiye mu gitaramo cya Beyoncé cyabereye i Cardiff, harimo n’abafana bavuye muri Liban, Amerika na Australia.

Gukenerwa kw’ibyumba by’amahoteli i Londres kubera igitaramo yahakoze kwari gukomeye ku buryo hari imiryango itagira aho kuba yari icumbikiwe na hoteli imwe yishyurirwa n’ubutegetsi bw’umujyi, bivugwa ko yasohowe kugira ngo ibyo byumba bigurishwe abafana ba Beyoncé babishaka ku giciro cyo hejuru.

La méga tournée de Beyoncé

Ibitaramo by’i Stockholm umurwa mukuru wa Sweden, aho Beyoncé yataramiye imbaga y’abafana 46,000 mu majoro abiri, bivugwa ko byazanye abantu bavuye ahatandukanye ku isi – cyane cyane muri Amerika, aho idorari rikomeye kurusha krona (ifaranga ryaho) ryatumaga kuri bo tickets z’igitaramo muri icyo gihugu ari nk’ubusa.

Mu butumwa bandikiye Washington Post mu kwezi gushize, ikigo Visit Stockholm cyasobanuye kwiyongera gukomeye kw’abakerarugendo muri uwo mujyi nka “Beyoncé effect” .

Mu Ukuboza (12) gushize izamuka ry’ibiciro muri Suède ryaratumbagiye rigera kuri 12.3%. Mu gihe inzobere mu bukungu zari zateganyije ko muri Gicurasi (5) rizagera ku 9.4% ryabaye 9.7%.

Michael Grahn yabwiye BBC ko kugirango umuntu umwe w’icyamamare ateze impinduka nk’izi “bibaho gacye cyane”, yongeraho ko irushanwa rikomeye ry’umupira w’amaguru ari ryo rishobora guhindura ibintu gutya.

Beyoncé Wore Sheer Black Corset Dress on Renaissance World Tour

Grahn yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko yiteze ko ibintu bizongera gusubira mu buryo busanzwe muri uku kwezi kwa Kamena.

@BBC

Related posts

Rihanna aratwite

Emma-Marie

Kansiime yambitswe impeta n’umukunzi we

Emma-Marie

Inkweto za Kanye West zatejwe cyamunara asaga miliyari y’u Rwanda

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar