Image default
Ubutabera

Umutangabuhamya mu rubanza rwa Biguma avuze uko bene wabo 75 biciwe muri ISAR-Songa

Ku munsi wa 23 w’urubanza rwa Hategekimana Phillipe Alias Biguma ruri kubera mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, kuva tariki ya 12 kugeza ku ya 16 Kamena urukiko ruri kumva ubuhamya bwiganjemo iby’ubwicanyi bwakorewe Abatutsi bari bahungiye muri ISAR-SONGA, umwe mu batangabuhamya akaba yavuze uko abo mu muryango we bagera kuri 75 bahiciwe.

Uyu mutangabuhamya w’umugabo, atuye Mushirarungu Kinazi, ni Umuhinzi, abavandimwe be basaga 75 biciwe muri Isar-Songa.  Araregera indishyi.

Ati “Muri jenocide yakorewe Abatutsi muri 1994 twahungiye muri isar-Songa batwiciye imiryango mu muryango wange twageraga kuri 75 twari kumwe n’abandi bari bahungiye iwacu. Twahagurutse iwacu 21/4/94, baduhagarikira i Kinazi. Twashakaga kugana i Burundi. Bataduhagaritse hafi y’urugo rwa ndayisaba Philippe.”

Yakomeje ati “Twahuye n’imodoka ya Gisirikari bati murajya he? Tuti turimo guhunga. Murahunga iki? Turasubiza ngo abashaka kutwica. Baravuga bati nta ntambara iri iwanyu nimusubire iwanyu biriya ni ibisambo biturutse ku Gikongoro biza kubatwara inka. Mugende murwane nabyo.”

Yakomeje avuga ko babasubije inyuma, ariko baza kongera guhunga kuko bari bakumiriwe kujya i Burundi, bakabohereza muri isar-Songa, aho avuga ko mu gihe bahamaze bagerageje kwirwanaho barwana n’ibitero bitandukanye kugeza ubwo haje ibitero simusiga biyobowe n’abasirikare.

Ati “Muri isar-songa haje kuza indege iduca hejuru iratureba irangije iragenda. Noneho tariki 28 nibwo haje abasirikari benshi bashyira ku musozi izindi mbunda, ahatwitegeye neza abandi basirikari bari bagose isar-Songa n’interahamwe. Baraturashe, barasa inka, barasa buri kintu cyose.”

Uyu mutangabuhamya yavuze ko we yaje kubasha kuhava agahungira i Burundi.

Abajijwe ku bijyanye n’umugore we, avuga ko atahigwaga umugore yari umuhutukazi ndetse ngo yanze ko bahungana, asigarana n’abana. Yakomeje avuga ko ibyabaye ku muryango we byamuteye ihungabana dore ko yasigaye ari nyakamwe.

Urukiko rwamubajije niba umugore we baratandukanye. Arasubiza ati “Sinari kongera kubana n’abo bicanyi.”

Urukiko: Nonese umugore wawe yagiye mu bwicanyi?

Umutangabuhamya:Numva ko hari abo yagendaga atanga, we na basaza be.

Urukiko: Nonese abana?

Umutangabuhamya: Abo bana si abange, ni abo yagendaga aforoda hanze.

Hategekimana Phillipe w’imyaka 66 y’amavuko wari umujandarume ufite ipeti rya adjudant-chef’ ashinjwa kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi mu bice bitandukanye mu majyepfo y’u Rwanda.

Yamaze imyaka aba mu Bufaransa akoresha umwirondoro muhimbano, abona uburenganzira bwo kuba muri icyo gihugu nk’impunzi ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu bw’icyo gihugu.

Yigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, mu 2017 ubwo yamenyaga ko yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi yahise ahungira muri Cameroun mu 2017, hanyuma mu 2018 atabwa muri yombi mu murwa mukuru Yaoundé wa Cameroun yoherezwa mu Bufaransa. Yahakanye ibyo abyaha byose arengwa.

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa

Iriba.news@gmail.com

 

 

Related posts

Fatou Bensouda yahawe akazi gashya na UN

Emma-Marie

Inzobere yabajijwe niba kuburanisha Kabuga ku ‘bimenyetso’ hari ingaruka byamuteza

Emma-Marie

RIB yafunze umuyobozi w’Ibitaro ucyekwaho ibyaha birimo n’icyo yakoresheje igitsina

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar