Image default
Ubukungu

Ibyari urucantege ku bahinzi ba Kawa byakuweho-Video

Mu bihe bitandukanye abahinzi ba Kawa bo hirya no hino mu gihugu bagiye bagaragaza imbogamizi baterwa no gushyirirwaho imbago (Zoning) z’aho bagomba kugurisha umusaruro wabo. Agahinda k’aba bahinzi ubu kashyizweho iherezo n’amabwiriza ya Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi hakurwaho ‘Zoning’.

Image

Tariki 15 Kamena 2023 Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi yasohoye amabwiriza agenga ubuhinzi n’ubucuruzi bwa kawa. Aya mabwiriza avuga ko gahunda ya ‘zoning’ avuga ko ikuweho. Kugura no gucuruza kawa mu Rwanda bizajya bikorwa mu gihugu hose nta mbibi.

Muri Gicurasi 2019, abahinzi ba Kawa bo mu tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Muhura mu Karere ka Gatsibo, babwiye Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro (Paxpress) ko gushyirirwaho imbago zaho batagomba kurenza bayigurisha bibateza igihombo kuko hari igihe agace bategekwa kugurishamo babagurira ku giciro kiri hasi mu gihe mu tundi duce hari igiciro kiri hejuru.

Uwitwa Mukakibibi Rose yaravuze ati “Badushyiriyeho imbago tutagomba kurenga tugurisha kawa kandi aho badutegeka kugurisha bayigura ku mafaranga 200 mu gihe hari aho bayigura ku mafaranga 210 cyangwa 220.”

Mu kiganiro yagiranye na Radio Rwanda tariki 15 /5/2023, Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr Ildephonse Musafiri, yavuze ko ‘Zoning’ yabuzaga abahinzi ba kawa ubwisanzure bwo kugurisha aho bashaka.

Min. Dr Ildefonse Musafiri

Mininisitiri yavuze ati “Hari igihe muri zone baturanye babaga bafite igiciro cyiza akaba atemerewe  kuyijyanayo bigatuma abahinga kawa bacika intege ndetse inganda ziyitunganya nabo bakavuga bati ntabwo tunyuzwe kubera ko dushaka umusaruro mwinshi tukabura aho tuwugura. Tukaba twavanyeho ikitwa zoning kugirango uhinga kawa agire ubwisanzure bwo kugurisha kawa ye aho igiciro cyiza kiri.”

Yakomeje ati “Hari igihe uyijyana hanze yaba yabonye igiciro cyiza ku isoko akaba ashaka guha abahinzi amafaranga meza, icyo gihe rero “zoning” yatumaga abantu batisanzura mu kugura no gucuruza ikawa.”

Minisitiri Musafiri akaba yashishikarije abahinga n’abatunganya Kawa gushyira imbaraga mu bwiza bwa kawa y’umwimerere ifite igiciro cyiza ku isoko mpuzamahanga.

Muri aya mabwiriza kandi abashaka kohereza mu mahanga kawa yo ku rwego rwa kabiri n’urwa gatatu n’indi isanzwe bazajya babisabira uburenganzira mu kigo gishinzwe ibyoherezwa mu mahanga bikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB) batange n’ikiguzi cya 5% y’igiciro cyayo mu rwego rwo guca intege ikawa itari nziza, abahinzi n’abayitunganya bakaba bashishikarizwa kohereza ku isoko mpuzamahanga ikawa nziza.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

2019-2020: “Umutungo wa Leta wanyerejwe waragabanutseho, ariko haracyarimo ikibazo” 

Emma-Marie

Bugesera: Ikoranabuhanga mu buhinzi ryatangiye kwinjiriza abaturage amadevise

Emma-marie

“Mu myaka ibiri nta muturage wo mu Karere ka Gisagara uzaba adafite Inka”

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar