Image default
Ubukungu

2019-2020: “Umutungo wa Leta wanyerejwe waragabanutseho, ariko haracyarimo ikibazo” 

Raporo y’umugenzuzi mukuru w’imari ya leta y’umwaka wa 2019/2020 yamurikiwe abagize Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi, igaragaza ko umutungo wa Leta wanyerejwe cyangwa se amafaranga yakoreshejwe nabi yagabanutse ku kigero cya 65%.

Amafaranga yakoreshejwe nta nyandiko ziyasobanura; amafaranga yasohotse inyandiko zidahagije; amafaranga yasesaguwe; amafaranga yasohotse nta burenganzira n’amafaranga yanyerejwe cyangwa yasohotse mu buriganya yagabanutse ku kigero cya 65% ugereranijen’umwaka ushize.

Yose hamwe yabaye Miliyari 5.7 Frw avuye kuri miliyari miliyari 8.6mu mwaka wa 2019.

Miliyari 5.7 zakoreshejwe nabi

N’ubwo habayeho uku kugabanuka ariko, imikoreshereze y’umutungo wa leta mu nzego zimwe iracyagaragamo ibibazo ndetse ikeneye kunozwa kurushaho.  Iyi raporo igaragaza ko igaragaza ko amafaranga yakoreshejwe nabi yari kuri miliyari 5.7, ikagaragaza ko ikoreshwa nabi ry’imari ya leta ryagabanutseho miliyari 2.9 kuko mu 2018/2019 ryari miliyari 8.6

Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta, Obadiah Biraro yabwiye inteko ati: “Amafaranga yakoreshejwe bitari ngombwa cyangwa hadakurikijwe amategeko, n’ayasesaguwe yashoboraga kuramirwa iyo inzego za leta zitwararika mu mikorere yazo kandi zigacungana ubushishishozi umutungo rusange.”

Yanagaragaje muri raporo ye ko igipimo cyo gushyira mu bikorwa inama zitangwa n’ubugenzuzi cyiyongereyeho 3% muri uyu mwaka.

Image

Uyu mwaka inama zashyizwe mu bikorwa ku kigero cya 47% ugereranije na 44% by’inama zashyizwe mu bikorwa umwaka ushize wa 2019.  Cyakora ikigereranyo cy’uko inama z’ubugenzuzi zishyirwa mu bikorwa ntikiragera kuri 50% mu myaka itatu ishize.

Ibindi bibazo byagaragaye inzego zose zihuriyeho birimo ibiterwa n’ubuyobozi budakurikirana kandi ntibwubahirize amabwiriza yo gucunga neza imali n’umutungo byaLeta; Kutagaragaza amafaranga yinjijwe n’ayakoreshejwe n’inzego zitagenerwa ingengo y’imali / NBAs mu ngengo y’imali y’igihugu yatowe; amasezerano yadindiye n’ayatawe atarangiye imirimo ikaba itarasubukurwa; amasezerano afite imirimo yahagaze n’imitungo idakoreshwa; no Kunanirwa kugaruza avansi yo gutangira imirimo no kudafatira ingwate zo kurangiza imirimo neza.

Iyi ni raporo y’ubugenzuzi ya mbere OAG igejeje ku nteko kuva u Rwanda rwatangira kuva mu buryo bw’ibaruramari bwa Cash basis of accounting rwinjira mu bwa Accrual basis IPSAS.  OAG yatanze umusanzu mu byerekeye gushyira mu bikorwa u buryo bushya kandi izakomeza gukurikirana uko bushyirwa mu bikorwa.

Nubwo ari bwo bugitangira, Umugenzuzi mukuru w’Imari ya Leta yavuze ko ari “ibyo kwishimira” Yavuze ati: “Ubu buryo nibwo bwonyine bw’ibaruramari ya leta bwuzuye, buzafasha guverinoma guteza imbere kubazwa inshingano no gukorera mu mucyo mu micungire  y’umutugo wa leta.”

Iriba.news@gmail.com

Related posts

BNR yasabye amabanki korohereza abayafitiye imadeni

Emma-marie

Rwandan Farmers seek more information on potential of GMOs

Emma-Marie

Angana na 60% by’ingengo y’imari y’u Rwanda azava imbere mu Gihugu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar