Image default
Ubukungu

Angana na 60% by’ingengo y’imari y’u Rwanda azava imbere mu Gihugu

Ingengo y’imari iteganijwe mu mwaka wa  2024/2025 ni miliyari 5690.1 Frw, akaba yariyongereyeho miliyari 574.5 Frw bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5115.6 Frw yakoreshejwe mu mwaka wa 2023/2024. Angana na 60 % ni ukuvuga miliyari 3414.4 Frw azava imbere mu Gihugu.

Minisitiri Uzziel Ndagijimana

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko ibikorwa biteganyijwe mu mwaka w’imari utaha byatoranyijwe hashingiwe ku bushobozi bwo gufasha igihugu kugera ku ntego z’iterambere rirambye nk’uko biri muri gahunda y’igihugu y’iterambere rirambye.

Ibikorwa by’ibanze mu ngengo y’imari y’igihugu ya 2024/25 bizibanda ku gumeza kubaka urwego rw’ubuzima; kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi; kwagura ibikorwa byo kurengera abatishoboye; kunoza ireme ry’uburezi no kurema imirimo.

Ibindi bikorwa biteganyijwe birimo guteza imbere ikoranabuhanga rya digitali mu kunoza itangwa rya serivisi, kongera ubushobozi bwo gukumira no guhangana n’ibiza, gushyira mu bikorwa politiki zirebana n’ibidukikije n’umutungo kamere, n’ibindi.

Ibindi bikorwa biteganyijwe birimo guteza imbere ikoranabuhanga rya digitali mu kunoza itangwa rya serivisi, kongera ubushobozi bwo gukumira no guhangana n’ibiza, gushyira mu bikorwa politiki zirebana n’ibidukikije n’umutungo kamere, n’ibindi.

Minisitiri Ndagijimana yagize ati: “Mu gihe guverinoma ikomeje gushyira mu bikorwa Gahunda y’Igihugu yo kwihutisha iterambere (NST1), izanakomeza gushyira mu bikorwa politiki yo gucunga ubukungu bw’igihugu mu buryo bugabanya icyuho mu ngengo y’imari, no gucunga umwenda w’igihugu, ikomeza guhangana n’ingaruka z’intambara n’amakimbirane ku rwego mpuzamahanga, n’ihindagurika ry’ibihe, ibi byose bikaba ari imbogamizi ku bukungu bw’isi.”

Image

Yakomeje avuga ko biteganyijwe ko umutungo w’imbere mu gihugu uzarenga miliyari 3.4 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 60% ijana by’ingengo y’imari iteganyijwe ya 2024/2025, “ibi bikaba ari intambwe nziza igana ku kwigira mu ngengo y’imari.”

Igice gisigaye kizava mu nkunga z’amahanga, aho biteganyijwe ko inkunga zizagera kuri miliyari zirenga 725 z’amafaranga y’u Rwanda, ni ukuvuga 12.7% by’ingengo y’imari yose, mu gihe inguzanyo zizagera kuri miliyari zirenga 1.3 z’amafaranga y’u Rwanda, bingana na 23.2%.

Ndagijimana ati: “Muri rusange, imari y’imbere mu gihugu hamwe n’inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura, bihagarariye 83.2% by’ingengo y’imari y’umwaka utaha wa 2024/2025.”

Yanavuze ko ingengo y’imari izibanda ku kuzahura ubukungu nyuma y’ingaruka z’igihe kirekire za Covid-19, ingaruka z’intambara n’amakimbirane mu bice bitandukanye by’isi no guhangana n’ingaruka mbi z’ihindagurika ry’ibihe ku bukungu.

Mu 2023, yavuze ko ubukungu bwa Rwanda bwazamutseho 8.2 ku ijana, bikaba biri hejuru y’izamuka ryari ryitezwe rya 6.2 ku ijana ahanini bitewe n’umusaruro mwiza w’urwego rw’inganda n’urwego rw’imitangire ya serivisi; n’izamuka rya 3.2 ku ijana ku rwego rw’isi.

Image

“Ubukungu bwacu buteganyijwe kuzamuka ku kigero cya 6.6 ku ijana mu 2024 na 6.5 ku ijana mu 2025. Turanateganya ko buzakomeza kuzamuka kugera ku kigero cya 6.8 ku ijana mu 2026, na 7.2 ku ijana mu 2027, cyane cyane bitewe n’ibibazo bya politiki n’ubukungu ku rwego rw’isi,” nk’uko yavuze ku byerekeye imbere mu bukungu bw’igihugu.”

Impungenge ku ihomba ry’ubucuruzi

Minisitiri w’imari n’igenamigambi, yagaragaje impungenge ku kibazo cy’igihombo mu bucuruzi bw’u Rwanda, aho amafaranga ava mu byoherezwa mu mahanga adahwanye n’akoreshwa mu gutumiza ibintu hanze. Yabajijwe niba leta ifite ingamba zigaragara zo gukemura icyo kibazo.

Image

Ndagijimana yasubije ko mu bucuruzi mpuzamahanga, harimo icyuho kinini cyiyongera. Ariko, yavuze ko ibyoherezwa mu mahanga by’igihugu biri kwiyongera, nubwo byahereye ku kigero cyo hasi.

“Nk’uko ibyo dutumiza hanze biba hafi kabiri [ibyo twohereza hanze], izamuka rito ryabyo rituma habaho itandukaniro rinini. Ariko dufite ingamba zo kubyaza umusaruro amahirwe dufite, cyane cyane mu buhinzi.”

 

 

 

Related posts

Huye: Hari abahinzi basaba Leta ubufasha bwo kuhira imirima yabo mu Mpeshyi

Emma-Marie

2019-2020: U Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari ibihumbi 3 na cumi na zirindwi

Emma-marie

Equity Bank yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Umujyojyo Investment Group PLC

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar