Image default
Ubukungu

2019-2020: U Rwanda ruzakoresha ingengo y’imari ya miliyari ibihumbi 3 na cumi na zirindwi

Ingengo y’imari ivuguruye izakoreshwa n’u Rwanda mu mwaka wa 2019/2020 irangana na miliyari ibihumbi 3 na cumi na zirindwi,  arenga kimwe cya kabiri cyayo akazava imbere mu gihugu.

Iyi ngengo y’imari ivuguruye igeze kuri miliyari ibihumbi 3.017.1 ivuye kuri miliyari ibihumbi 2.876.9 yemejwe n’abadepite muri Kamena umwaka ushize, yiyongereyeho miliyari 140.1 z’amafranga y’u Rwanda.

Minisitiri w’Imari n’Igendamigambi Dr Uzziel Ndagijimana washyikirije abadepite uyu mushinga, asobanura ko hari ibintu bishya byinshi byiyongereye kandi bikeneye amafranga ari yo mpamvu y’ivugururwa ry’ingengo y’imari.

Ati “Muri rusange iyi nyongera ikaba izafasha muri gahunda zitandukanye zirimo kwishyura imishahara y’abaganga  bashya no kubazamura mu ntera, kubonera za ambasade nshya amafaranga yo gukoresha  iya Accra muri Ghana , Cassablanca muri Maroc na Doha muri Quatar n’izindi nzego za Leta nshya.”

Mu ngoro y’Inteko ishinga amategeko ubwo abadepite batoraga umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari ya 2019-2020

Muri uyu mushinga hagaragaramo ko amafaranga ava ku misoro aziyongeraho miliyari 33.3 avuye kuri miliyari 1.535.8 agere kuri miliyari 1.569. Amafaranga aturaka mu mahoro azagera kuri miliyari 232.9 avuye kuri miliyari 190.4 ibigaragaza inyongera ya miliyari 42.4 z’amanyarwanda.

Impinduka z’ingenzi zikubiye mu ivugururwa ry’ingengo y’imari ya 2019/20 mu rwego rw’amafaranga azinjizwa hari ava imbere mu gihugu ateganyijwe kwiyongera kubera imigendekere myiza y’ubukungu no kunoza imicungire y’imisoro n’amahoro.Hari kandi impinduka ku nkunga z’amahanga ziteganyijwe kugabanuka bitewe n’impinduka mu buryo amafaranga yarateganyijwe gutangwa ndetse n’impinduka zo mu rwego rwo gushyigikira ubukungu hateganyijwe ukwiyongera kw’inguzanyo z’amahanga.  Inkunga z’amahanga azagabanuka ho miliyari 6.8 bivuze ko azava kuri miliyari 409.8 agere kuri miliyari 403.

Ku bijyanye n’uko amafaranga y’ingengo y’imari ivuguruye azakoreshwa, muri miliyari 140 ziziyongeraho 124 zagenewe ingengo y’imari isanzwe harimo azakoreshwa mu guhemba abakozi bashya bo mu rwego rw’ubuvuzi no kubazamura mu ntera, ayo muri za ambasade nshya, n’ayo gushyigikira ubwisungane mu kwivuza na gahunda yo guha amata abana bato. Ni mu gihe harimo na miliyari 13 zo zahariwe ibikorwa by’iterambere.

Ivugurura ry’ingengo y’imari ryashingiye ku miterere y’ubukungu, aho igeze ishyirwa mu bikorwa hanarebwa kuri gahunda ya guverinoma yo kwihutisha iterambere NST1.

Iriba News

Related posts

Imbogamizi mu guhererekanya amafaranga hifashishijwe ikoranabuhanga

Emma-marie

Abakoraga ‘Decoration’ mbere y’umwaduko wa Covid-19 barataka igihombo

Emma-marie

Ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byatumbagiye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar