Image default
Uburezi

Imbaraga zashyizwe mu guteza imbere uburezi  bw’umwana w’umukobwa zatanze umusaruro mu bizami bya Leta

Mu bizami bya Leta bisoza amashuri yisumbuye byakozwe n’abakandida 46861, abagera kuri  54.10% bari abakobwa bakaba baratsinze ku kigero cya 93.2%. Abahungu bakoze ibi bizami bari 44.90% bakaba baratsinze ku kigero cya 86.5%.

Minisiteri y’Uburezi ivuga ko mu masomo rusange hatsinze 89,5% mu myuga baba 91,1%. Abanyeshuri bakaba batsindiye ku kigero cya 89% , ariko kandi iyi minisiteri ntiyigeze itangaza uko ibigo bikurikirana mu mitsindire nk’uko yari isanzwe ibigenza mu myaka yabanje.

Minisitiri w’Uburezi, Dr. Eugène Mutimura yavuze ko abakobwa bagaragaje umuhate. Ati “Umubare w’abana b’abakobwa batsinze warazamutse cyane 52.86 % by’abatsinze muri rusange ari abakobwa. Igishimishije kurushaho ni uko batsinze mu masomo ya siyansi.”

Abakoze ibizamini bisoza amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro batsinze ku kigero cya 91% mu gihe umwaka wabanje bari batsinze ku kigero cya 95%.

Mpano Raymond Herve wo mu Karere ka Gasabo wigaga mu Ishuri rya St Aloys niwe waje ku isonga  ku rwego rw’igihugu mu masomo y’ubumenyi (Science), akaba yarigaga  amasomo y’ubugenge, ubutabire n’ibinyabuzima(PCB) hamwe na Umurerwa Djazira wo mu Karere ka Rusizi nawe yabaye uwa mbere mu masomo y’ibinyabuzima, ubutabire n’ubumenyi bw’isi(BCG).

Imitsindire y’uyu mwaka yazamutse ku kigero cya 1.27% kuko muri rusange abanyeshuri batsinze ku kigero cya 89.50% mu gihe umwaka ushize bari batsinze ku kigero cya 88.22% .

 

Related posts

Abarimu 2500 bahuguwe ku ikoranabuhanga bahize kuribyaza umusaruro

Emma-Marie

Abanyeshuri 60,642 batsinzwe ikizami cya Leta

Emma-Marie

Gicumbi: Agahinda k’abanyeshuri bagiye mu biruhuko barabuze abarimu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar