Image default
Ubukungu

2020: Ubukungu bw’u Rwanda buzazamuka ku gipimo cya 2%

Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi yagejeje ku nteko rusange y’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2020/2021 ingana na miliyari 3245.7 , ubukungu bukazazamuka ku gipimo cya 2%

Minisitiri Ndagijimana yasobanuriye inteko ishinga amategeko, ko muri uyu mwaka utaha w’ingengo y’imari, amafaranga aturuka mu mahanga azagabanuka bitewe n’ingaruka za COVID-19. Akomeza avuga ko insanganyamatsiko y’iyi ngengo y’imari ni “Ukuzahura ubukungu hagamijwe gusigasira imibereho myiza imirimo, ubucuruzi n’inganda”.

Iyo ugereranyije iyi ngengo y’imari ya 2020/2021 n’iy’umwaka urangira wa 2019/2020, usanga yariyongereyeho miliyari 228,6 bingana na 7.5% kuko yo yari miliyari 3017.1.

Ingengo y’imari ya 2020/21 izibanda ku gushyira mu bikorwa ingamba za Leta y’u Rwanda zo kuzahura ubukungu bugasubira ku muvuduko bwariho mbere y’icyorezo no gukomeza Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere ya 2017-2024 (NST 1).

Inteko rusange y’imitwe yombi y’inteko y’abadepite yagejejweho umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari

Izibanda kandi ku kubaka ibikorwa remezo by’ubuzima, ibikoresho n’abakozi benshi kandi bashoboye. Guteza imbere ubuhinzi, kwita ku batishoboye, guhanga imirimo, kubaka ibikorwa remezo, amazi, amashanyarazi, gufasha abikorera binyuze mu kigega cyashyizweho.

Guteza imbere Made in Rwanda, guteza imbere ibikorwa by’ikoranabuhanga mu itumanaho kugira ngo bigere kuri bose kandi bifashe mu gutanga serivisi zitandukanye. Kubaka ibyumba by’amashuri mu kugabanya ubucucike n’ingendo, kwigisha neza abarimu n’ibindi.

Amafaranga akomoka imbere mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu azagera kuri miliyari 1962.8Frw, bingana na 60.5% by’ingengo y’imari yose y’umwaka wa 2020/21.

Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 492.5Frw bingana na 15.2% by’ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri miliyari 783.4Frw bingana na 24.1% by’ingengo y’imari yose.

Igice kinini cy’iyi ngengo y’imari usanga cyaragenewe  kwihutisha iterambere ry’ubukungu byagenewe miliyali 1802.5 bingana na 55.5 by’ingengo y’imari yose, mu guhe kwihutisha izamuka ry’imibereho y’abaturage byagenewe miliyali 960.4 bingana na 29.6% by’ingengo y’imari yose naho imiyoborere yagenewe miliyali 482.7 bihwanye na 14.9%.

Minisititi w’imari n’igenamigambi kandi avuga ko mu gusaranganya iyi ngengo y’imari hitawe ku bitekerezo abagize inteko ishinga amategeko batanze ku mbanziriza mushinga y’ingengo y’imari cyane cyane ku birebana n’ibyuho byagaragaraga. Yasobanuye ko habonetse miliyari 187 yagabanyije ku ngengo y’imari isanzwe.

Yagize ati “Amafaranga ava imbere mu gihugu wongeyeho inguzanyo z’amahanga igihugu kizishyura afite uruhare rungana na 84.6% mu ngengo y’imari yose y’umwaka utaha, ibi bikaba bigaragaza aho tugeze muri ya gahunda twihaye yo kwigira”.

Iyo urebye iyi ngengo y’imari ushingiye ku byiciro izashorwamo, usanga ingengo y’imari rusange izatwara miliyari 1583 bingana na 48.8% na ho ingengo y’imari y’iterambere ingana na miliyari 1298.5 bingana na 40% mu gihe ishoramari rya leta rizatwara miliyari 306.5 bihwanye na 9.4%.

Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Gatete Clever

Ingengo y’imari yagenewe kwishyura ibirarane ni miliyari 35.2 bingana na 1.1% na ho ubwizigame bwa leta ku madovize bwagenewe miliyari 22.6 bingana 0.7%.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko umwaka wa 2019 waranzwe n’umuvuduko w’izamuka ry’ubukungu, aho umusaruro mbumbe wazamutse 9.4% ugereranyije na 2018. Bikaba byaratewe n’umusaruro w’ubuhinzi, inganda na serivisi.

Muri uyu musaruro mbumbe, ubuhinzi bwagize uruhare rwa 24% inganda zigira uruhare rwa 18%, Serivisi zingana 49% mu gihe ibindi bisigaye byagize uruhare ku kigero cya 9%.

Yakomeje avuga ko mu 2020 uyu muvuduko wakomwe mu nkokora n’ingaruka za Coronavirus ku Isi yose, byatumye n’ikigereranyo cy’umusaruro mbumbe w’Isi kimanuka. Muri uku kwezi Banki y’Isi yerekanye ko GDP y’Isi izagabanuka -5.2%, ibihugu byateye imbere ni -7%, naho munsi y’ubutayu bwa Sahara umusaruro mbumbe uzagabanuka -5%.

Muri rusange, mu 2020 ubukungu buzazamuka ku gipimo cya 2%, naho mu gihe giciriritse buzamuke kuri 6.3% mu 2021, na 8% mu 2022, aho buzaba bugarutse aho bwari mbere ya Coronavirus.

iriba.news@gmail.com

Related posts

Musanze: Umugore wakoraga ubukorikori bukamwinjiriza ibihumbi 600.000frw ku kwezi arataka igihombo yatewe na Covid-19

Emma-marie

Abakoraga ‘Decoration’ mbere y’umwaduko wa Covid-19 barataka igihombo

Emma-marie

Angana na 60% by’ingengo y’imari y’u Rwanda azava imbere mu Gihugu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar