Image default
Mu mahanga

U Bufaransa: Abasirikare basabwe gutandukanya inshingano za gisivile n’iza gisirikare

Umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa yashishikarije abasirikare kwegura ku kazi niba barashyize umukono ku ibaruwa itavugwaho rumwe iburira ko hagiye kwaduka intambara mu gihugu itejwe n’ubuhezanguni bushingiye ku idini, abasaba gutandukanya neza inshingano za gisivile n’iza gisirikare.

Iyo baruwa, yatangajwe mu kinyamakuru gifite umurongo ngenderwaho w’ibitekerezo by’ubuhezanguni, yashinje leta y’Ubufaransa “guha rugari” politiki ishingiye ku mahame ya Islam.

BBC dukesha iyi nkuru yatangaje ko bikurikiye indi baruwa nk’iyo yatangajwe mu byumweru bitatu bishize, yashyizweho umukono n’abahoze ari ba jenerali 20.

Ayo mabaruwa yombi yamaganye leta y’Ubufaransa, ariko ashimagiza abanyapolitiki b’ibitekerezo by’ubuhezanguni.

Ku wa kabiri, umugaba mukuru w’ingabo z’Ubufaransa Jenerali François Lecointre yavuze kuri iyo baruwa ya vuba aha, ubwo yagiranaga ikiganiro n’abasirikare.

Nkuko amakuru ava mu bitangazamakuru byo mu Bufaransa abivuga, Jenerali Lecointre yagize ati:

“Intambwe irimo gushyira mu gaciro kurusha ibindi byose, mu by’ukuri ni ukuva muri uru rwego [rwa gisirikare] kugira ngo bashobore gutangaza ibitekerezo byabo mu bwisanzure ndetse n’ibyo bemera”.

French President Emmanuel Macron reviews troops

Nubwo uyu Jenerali atigeze akangisha gufatira ibihano abo basirikare, yashinje abasirikare bakiri mu kazi bari inyuma y’iyo baruwa kuba bararenze “ku nshingano yo kugira ibanga”.

Yavuze ko “imyemerere bwite” yabo yashoye igisirikare mu mpaka za politiki zitifuzwa.

Jenerali Lecointre yagize ati: “Buri musirikare afite ubwisanzure mu gutanga igitekerezo ariko agomba gutandukanya neza inshingano za gisivile n’iza gisirikare”.

Iyo baruwa y’abasirikare yatangajwe ku cyumweru na Valeurs Actuelles, iki kikaba ari ikinyamakuru cy’umurongo w’ubuhezanguni gisohoka rimwe mu cyumweru cyo mu murwa mukuru Paris.

Iyo baruwa isa nk’iyanditswe n’abasirikare bakiri mu kazi, bavuze ko bahisemo kudatangaza amazina yabo kubera ubwoba bwuko babihanirwa.

Abanditse iyo baruwa bavuga ko ari bamwe mu rubyiruko ruri mu ngabo z’Ubufaransa rwarwanye mu ntambara ya Afghanistan, Mali, Repubulika ya Centrafrique, cyangwa bitabiriye ibikorwa byo kurwanya iterabwoba mu Bufaransa.

Banditse bagira bati: “Batanze ingufu zabo mu gusenya politiki ishingiye ku mahame ya Islam murimo muha urwaho ku butaka bwacu”.

Ubutumwa bwabo bunenga uburyo leta y’Ubufaransa yitwaye “ku bakuze” bashyize umukono ku ibaruwa yo mu kwezi gushize: “Barwanye kugira ngo mutume Ubufaransa buhinduka leta itagishobotse gutegekwa?”

Iyo baruwa ikomeza igira iti: “Niba intambara yadutse, igisirikare kizacunga umutekano ku butaka bwacyo bwite”.

French President Emmanuel Macron (L) speaks with French Armies Chief of Staff General François Lecointre

Umuvugizi w’ishyaka rya Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yavuze ko iyo baruwa ari uburyo bwo kwiyamamaza mu bitangazamakuru bwo gufasha Marine Le Pen, umunyapolitiki w’ibitekerezo by’ubuhezanguni uziyamamaza mu matora ya perezida yo mu mwaka utaha.

Mu gihe cya vuba aha gishize, Ubufaransa bwatanze umushinga w’itegeko utavugwaho rumwe wo kurwanya ibyo Perezida Emmanuel Macron yita “abavugira politiki ishingiye ku mahame ya Islam”.

Ariko, bamwe mu bamunenga – mu Bufaransa no mu mahanga – bashinje leta kuba irimo kwibasira idini ya Islam mu buryo bw’akarengane.

Related posts

Canada: Urukiko rwanzuye ko muri Amerika ‘nta mutekano uriyo’ ku basaba ubuhungiro

Emma-marie

Umutetsi w’imigati muri White House yapfuye

Emma-Marie

Evariste Ndayishimiye niwe watorewe kuba Perezida w’u Burundi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar