Image default
Mu mahanga

Perezida Macron yasabye Israel kureka kurasa impinja

Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron yabwiye BBC ko Israel igomba kureka kwica impinja n’abagore muri Gaza.

Mu kiganiro yahaye BBC yonyine mu biro bye Élysée, yavuze ko “nta gisobanuro gihari” cyo kurasa ibisasu, avuga ko Israel yakungukira mu gahenge.

Nubwo yemera uburenganzira bwa Israel bwo kwirinda, yagize ati: “Rwose tubashishikarije guhagarika uku kurasa ibisasu” muri Gaza.

Ariko yanashimangiye ko Ubufaransa “bwamagana mu buryo bugaragara” ibikorwa “by’iterabwoba” bya Hamas.

Ubufaransa cyo kimwe na Israel, Amerika n’Ubwongereza, hamwe n’ibindi bihugu byo mu burengerazuba bifata Hamas nk’umuryango w’iterabwoba.

Abajijwe niba ashaka ko abandi bategetsi – barimo n’ab’Amerika n’Ubwongereza – bifatanya na we mu gusaba ko habaho agahenge, yasubije ati: “Nizeye ko bazabikora [bazifatanya nanjye].”

Israel ivuga ko irasa ahari ibikorwa bya gisirikare kandi ko ikurikiza amategeko mpuzamahanga ndetse igafata ingamba zo kugabanya abasivile bapfa n’abakomereka, harimo nko kubaburira mbere y’ibitero byayo no gusaba abantu guhunga.

Macron yavugaga nyuma y’umunsi habaye inama mu murwa mukuru Paris ku mfashanyo yo kugoboka imbabare mu ntambara yo muri Gaza.

Live Updates: Israel agrees to 4-hour daily pauses in Gaza, Hamas leaders  visit Egypt - Al-Monitor: Independent, trusted coverage of the Middle East

Yavuze ko “umwanzuro ugaragara” wa za leta zose n’ibigo byari muri iyo nama ari uko “nta kindi gisubizo gihari kitari mbere [na mbere] guhagarika [imirwano] kugira ngo hakorwe ubutabazi, kujya ku gahenge, ibyo bizatuma [turinda] habaho kurinda… abasivile bose badafite aho bahuriye n’abakora iterabwoba”.

“Uko bimeze – uyu munsi, abasivile baraswaho ibisasu – ni ko bimeze. Izi mpinja, aba bagore, aba bantu bageze mu zabukuru baraswaho ibisasu bakicwa. Rero nta mpamvu y’ibyo kandi nta shingiro bifite. Rero rwose dushishikarije Israel guhagarika.”

Yavuze ko atari inshingano ye kuvuga niba amategeko mpuzamahanga yarahonyowe.

‘Twifatanyije na Israel mu kababaro’

Minisitiri w’intebe wa Israel Benjamin Netanyahu yasubije byihuse ku magambo ya Macron, avuga ko ibihugu bikwiye kwamagana Hamas, aho kwamagana Israel.

Itangazo ry’ibiro bya Netanyahu rigira riti: “Ibyaha Hamas [irimo gukora] ikora uyu munsi muri Gaza ejo [mu gihe kiri imbere] bizakorerwa i Paris, i New York n’ahandi hantu aho ari ho hose ku isi.”

Muri icyo kiganiro ku ngingo zitandukanye yagiranye na BBC nyuma y’umunsi wa mbere w’inama ngarukamwaka y’ihuriro ku mahoro i Paris, Perezida Macron yanavuze ku ngingo zikurikira:

  • Ubwoba bwuko urugomo rwarenga mu Burasirazuba bwo Hagati rukagera mu Bufaransa, ashishikariza abaturage b’Ubufaransa b’imyemerere y’idini yose “kunga ubumwe bakarwanya urwango rwibasira Abayahudi”
  • Igitero cy’Uburusiya muri Ukraine, avuga ko ari “inshingano” y’Ubufaransa gufasha Ukraine – ariko yumvikanisha ko hashobora kuzabaho igihe cy'”ibiganiro bishyize mu gaciro kandi byiza” n’Uburusiya
  • Ubuhezanguni bwo ku mbuga za internet, avuga ko kompanyi Meta, nyiri Facebook, na Google “ntibakora ibisabwa” ku bijyanye no kuyungurura ibitangazwa
  • No ku byago bitewe n’imihindagurikire y’ikirere, avuga ko irimo gusunikira mu “iterabwoba” abantu bo mu bice bitandukanye ku isi.

Several children killed as Israel pounds Gaza refugee camp: Live | Conflict  News | Al Jazeera

Mu gutangira avuga kuri Gaza, Macron yavuze ko Ubufaransa “bwamagana mu buryo bugaragara” ibitero bya Hamas byo ku itariki ya 7 Ukwakira (10) uyu mwaka, byateje iyi ntambara.

Abagabo bitwaje imbunda bo muri Hamas bishe abantu bagera hafi ku 1,200 ndetse bashimuta abandi 240, muri icyo gitero cyambukiranya umupaka kitari cyarigeze kibaho mbere, Hamas yagabye kuri uwo munsi.

Macron yagize ati: “Rwose twifatanyije [na Israel] mu kababaro. Kandi rwose twifatanyije na bo mu bushake bwo kwikiza [gukuraho] iterabwoba. Mu Bufaransa tuzi icyo iterabwoba risobanuye.”

Ariko yavuze ko “nta gisobanuro gihari” ku kurasa ibisasu gukomeje kubaho ku basivile bo muri Gaza.

Ati: “Ni ingenzi cyane kuri twebwe twese kubera amahame yacu, kubera ko turi ubutegetsi bwa demokarasi. Ni ingenzi no mu gihe kiri imbere ku mutekano wa Israel ubwayo, kwemera ko ubuzima bwose bufite agaciro.”

Ubwo yari abibajijweho, Macron yanze kuvuga ko Israel yahonyoye amategeko mpuzamahanga muri Gaza. Ati: “Si ndi umucamanza. Ndi umukuru w’igihugu.”

Yongeyeho ko bitaba bikwiye kunenga Israel muri ubu buryo – “umufatanyabikorwa n’inshuti” – mu gihe hashize ukwezi igabweho igitero.

Israel intensifies attacks in Gaza as conflict enters fifth day - BBC News

Ariko Macron yavuze ko atemera ko uburyo bwiza cyane kuri Israel bwo “kurinda [kwirinda] ari ukurasa ibisasu byinshi kuri Gaza”, avuga ko birimo guteza “inzika n’ibyiyumviro bibi” mu karere bizatuma amakimbirane akomeza.

Nyuma y’ukwezi Israel imaze imisha ibisasu kuri Gaza na nyuma y’ibyumweru hafi bibiri igabye igitero kinini cyo ku butaka muri Gaza, ku wa gatanu minisiteri y’ubuzima igenzurwa na Hamas muri Gaza yavuze ko abantu 11,078 bamaze kwicwa kugeza ubu, mu gihe abandi miliyoni 1.5 bahunze bagata ingo zabo.

Live Updates: Gaza death toll passes 10,000 as Iran's Khamenei hosts Hamas  leader, US sends submarine - Al-Monitor: Independent, trusted coverage of  the Middle East

Israel yavuze ko izatangira kujya ihagarika ibikorwa bya gisirikare mu gihe cy’amasaha ane buri munsi mu bice bimwe byo mu majyaruguru ya Gaza, mu gihe ikomeje igitero cyayo.

Ariko minisitiri w’ingabo wa Israel yashimangiye ko uko guhagarika ibikorwa bya gisirikare kuzajya kuba “mu duce runaka” kandi ko “kutazarangaza ku kurwana intambara”.

@BBC

Related posts

Inkuba yakubise abari batashye ubukwe

Emma-Marie

Leta ya Ethiopia yarekuye abakuru b’inyeshyamba barimo n’abo muri Tigray

Emma-Marie

Ethiopia: Menya Jenerali Tsadkan Gebretensae uri inyuma y’urugamba rw’inyeshyamba za Tigray

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar