Image default
Amakuru

STAR TIMES yashyize igorora abumva ururimi rw’Ikinyarwanda

Startimes-Rwanda yatangaje ko yashyize ku mugaragaro shene (Channel) ya televiziyo yise ‘GANZA TV’ igiye kujya yerekana ibiganiro n’amafilime mpuzamahanga mu rurimi rw’ikinyarwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru, kuri uyu wa 08/11/2023, Umuyobozi Mukuru wungirije wa Startimes Rwanda, Chen Dachuan, yavuze ko shene ya Ganza TV ari uburyo bushya bazanye bwo kwereka abanyarwanda ibiganiro mu buryo bwihariye.

Yagize ati :“Nyuma yo gutangiza Magic Sport yerekana imikino y’umupira w’amaguru w’amakipe yo mu Rwanda, dufatanyije n’ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru (RBA) tuzanye akandi gashya kandi icyo tugamije nugushimisha abakiriya bacu.”

Umuyobozi Mukuru wungirije wa Startimes Rwanda, Chen Dachuan

Yakomeje avuga ko GANZA TV, ije nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe na STAR TIMES bukemeza ko hari abakunda filime zo mu mahanga ariko ntizibagirire akamaro nyakuri kuko hari amasomo menshi aba azirimo batiga kuko bataba bumvise ururimi zikinnyemo mu buryo bwuzuye.

Umuyobozi mukuru wa Startimes mu Rwanda, Frankly wang; yavuze ati: Twebwe nka Startimes biratunezeza iyo twatanze serivisi nziza ku bakiliya. Twabanje gukusanya ibitekerezo mu bafatabuguzi bacu, bidutera kumenya ko ari ingenzi gutangira kubagezaho ibi biganiro mpuzamahanga. Ubu tuzanye Ganza TV, umuyoboro udasanzwe kandi ushimishije uzafasha abantu kwishima nta mbogamizi y’ururimi. Turabizeza kandi ko ababana na startimes batazahwema kwishimira ibyiza dukomeje kubagezaho”.

Umukozi ushinzwe Ushinzwe iyamamazabikorwa muri Startimes, Nkurikiyimana Modeste, yavuze ko kuva tariki ya 01/11/2023, Ganza tv igaragarira kuri shene y’103 ku bakoresha anteni y’udushami naho ku bakoresha igisahani bayirebera kuri shene ya 460, ikerekana izo filime zose mu Kinyarwanda.

Umukozi ushinzwe Ushinzwe iyamamazabikorwa muri Startimes, Nkurikiyimana Modeste

Startimes ni yo kompanyi ya mbere muri Afurika itanga serivisi z’amajwi n’amashusho agezweho (Digital television).

Iha serivisi abakoresha televiziyo basaga miliyoni 45 mu bihugu bisaga 30 mu myaka irenga 35 ivutse.  Ifite amashene asaga 700 icishaho ibiganiro birimo ibyo muri Afrika no ku yindi migabane. Intego yayo ni uko buri munyafurika yegerezwa serivisi, zimuhendukire kandi asangire n’abandi ubwiza bw’itumanaho rigezweho.

iriba.news@gmail.com

 

 

 

 

 

Related posts

Internews encourages Journalists to prioritize accuracy in their news reporting

Emma-Marie

Karidinali Kambanda yahaye umugisha Hotel Sainte Famille(Amafoto)

Emma-Marie

Imiti y’inkorora yakorewe mu Buhinde iracyekwaho kwica abana

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar