Image default
Ubukungu

BNR yasabye amabanki korohereza abayafitiye imadeni

Ifatanyije n’izindi nzego za leta, Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) bagiye inama n’amabanki n’ibigo bitanga serivisi z’itumanaho mu rwego rwo gufata ingamba zigamije guhangana n’ingaruka icyorezo cya coronavirus gishobora kugira ku bukungu.

Itangazo BNR yashyize ku mugaragaro tariki 18Werurwe 2020, Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yafashe ingamba zitandukanye zirimo kwemerera amabanki gusubiramo amasezerano mu gihe cyo kwishyura, no gukuraho ibiciro byo guhererekanya amafaranga, mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za Coronavirus ishobora kugira ku bukungu.

Mu rwego rwo gushishikariza abantu kwishyurana no kohererezanya amafaranga batayahererekanyije mu ntoki bishobora gukwirakwiza Coronavirus, mu gihe cy’amezi atatu uhereye tariki 19 Werurwe 2020 nta kiguzi kizongera gucibwa umuntu ukura amafaranga kuri konti yo muri banki ayashyira kuri Mobile Money cyangwa ayakura kuri Mobile Money ayohereza kuri banki.

Ikiguzi cyo guhererekanya no kwakira FRW hakoreshejwe imiyoboro y’itumanaho  ajya mu banki cyangwa ava mu banki ajya kuri konti z’abakoresha imiyoboro y’itumanaho byavuyeho mu gihe cy’amezi atatu

Bakomeje bavuga ko nta kiguzi kizongera gucibwa umucuruzi mu gihe yishyuwe hakoreshejwe imiyoboro y’ibigo by’itumanaho.

Igipimo ntarengwa cy’amafaranga yoherezwa hakoreshejwe imiyoboro y’ibigo by’itumanaho (Mobile Money) cyongerewe kiva ku bihumbi 500 Frw gishyirwa kuri miliyoni 1.5 Frw ku bakiliya bo mu rwego rwa mbere naho ku bo mu rwego rwa kabiri kiva kuri miliyoni 1 Frw gishyirwa kuri miliyoni 4 Frw.

Mu zindi ngamba zafashwe, amabanki yemerewe mu buryo burenze ubusanzwe gusubiramo amasezerano y’inguzanyo, kugira ngo yorohereze abayafitiye imyenda mu gihe bagize imbogamizi zo kwishyura uko byari biteganyijwe bitewe na Coronavirus,

Yemeye kandi gufasha amabanki kubona amafaranga ahagije, bituma kuri gahunda isanganywe yo kuyafasha kubona amafaranga yongeraho ‘Inguzanyo y’ingoboka yishyurwa mu gihe cyisumbuye ku gisanzwe,

Yemeye kandi gutanga inguzanyo y’ingoboka ya miliyari 50 Frw banki yakwiyambaza igihe igize ikibazo cy’amafaranga. Iyo nguzanyo izishyurwa ku ijanisha ry’urwunguko fatizo rya banki nkuru. Iyo nguzanyo ikaba yamara igihe kingana n’amezi atatu, atandatu cyangwa 12. Iyi nguzanyo y’ingoboka ihari mu gihe cy’amezi atandatu kandi BNR izajya iyitanga mu bushobozi bwayo.

Mu rwego rwo gufasha amabanki kubona amafaranga ahagije kandi BNR yafashe ingamba yo koroherezwa mu kugurura impapuro mpeshamwenda ziri ku isoko. BNR yatangaje ko mu gihe cy’amezi atandatu yemeye ko izajya igura impapuro mpeshamwenda ku giciro cy’isoko mu gihe uzifite yabuze undi muguzi ku isoko ry’imari n’imigabane kandi igihe cyo gutegereza undi muguzi igikura ku minsi 30 gishyirwa kuri 15.

BNR kandi yagabanyije igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigamo banki itajya munsi. Kuva tariki 1 Mata 2020 igipimo gitegetswe cy’amafaranga y’ubwizigamo banki zitajya munsi kigabanukaho 1% bityo bikaba 4% aho kuba 5%.

Iri tangazo rikaba ryashyizweho umukono na Guverineri wa Banki y’u Rwanda, John Rwangombwa.

iribanews@gmail.com

Related posts

COVID19: U Rwanda rushobora guhomba miliyari 200 z’imisoro

Emma-marie

2022-2023: Ubukungu bw’u Rwanda ntibwahungabanye -BNR

Emma-Marie

Equity Bank yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Umujyojyo Investment Group PLC

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar