Image default
Iyobokamana

Gasabo: ADEPR yoroje inka abari mu matsinda y’abakoze Jenoside n’abo bayikoreye zishimangira ubwiyunge

Itorero rya Pantekote mu Rwanda (ADEPR) ryoroje inka abari mu matsinda y’abakoze jenoside n’abo bayikore batuye mu Murenge wa Nduba, izi nka zikaba zigiye gushimangira ubwiyunge hagati yabo.

Amatsinda umunani agizwe n’abantu batato barimo abarokotse jenoside ndetse n’abayikoze bemeye icyaha bagasaba imbabazi imiryango y’abo bahemukiye, nibo bahawe inka zikaba zije gushimangira umubano, ubumwe n’ubwiyunge kandi zikabafasha kwiteza imbere.

Ibi bikaba byaragarutsweho na n’Umushumba w’Itorero ry’Akarere ka Gasabo, Rev. Rutayisire Pascal, tariki ya 8 Werurwe 2020, ubwo hakorwaga iki gikorwa.

Yatangiye ashima abagize ubutwari bwo gusaba imbabazi abo biciye. Ati “Turashimira abagize ubutwari bwo gusaba imbabazi abo bahemukiye n’abemeye gutera intambwe yo kubababarira. Inka tugiye kubaha ni izo kubafasha kugira ngo ubumwe bwanyu bukomere nk’uko biri muri gahunda y’igihugu yo kurenga amateka y’ibyabaye”.

Yakomeje avuga izi nka ari izo ADEPR yemereye amatsinda umunani mu muhango wo gusoza ukwezi k’ubumwe n’ubwiyunge wabereye mu Murenge wa Nduba tariki 30 Ukwakira 2019.

Umukozi ushinzwe isanamitima n’ubwiyunge muri ADEPR, Emmanuella Mahoro, yavuze ko mbere bamwe mu barokotse jenoside bari muri aya matsinda bari bafite ihungabana n’agahinda gakabije. Ababiciye nabo bari barangwaga n’ipfunwe ry’ibyo bakoze.

Ati “Intambwe bamaze gutera irashimishije, mu itangira hari ingengabitekerezo ku rwego rwo hejuru mu itorero no mu baturage, ihungabana mu barokotse jenoside, bigoye guhuza impande zombi; bamwe bagiraga ubwoba abandi bafite umutekano muke, abandi bumva bakwimuka bagahunga ababahemukiye batahura,umwe yajya guhura namugenziwe agashaka indi nzira anyuramo”.

Mukarurinda Bernadette, warokotse Jenoside mu Kagari ka Butare, yagize ati “Igikorwa cy’isanamitima no kubana n’abanyiciye cyaramvunnye. Mbere nabonaga uwanyiciye nkahinduka nkumva mbaye nabi ariko nyuma tumaze guhabwa inyigisho zidukangurira gukundana ndabyakira[…]Uyu munsi tubana mu matsinda, ndamutuma na we akantuma. Inka rero duhawe uyu munsi na yo izadufasha gukomeza kubaka umubano wacu kuko tuzajya tuyitaho dufatanyije.”

Abagize amatsinda agizwe n’abakoze jenoside hamwe nabo bayikoreye bavuga ko bamaze gutera intambwe mu bumwe n’ubwiyunge

Sinamenye Christophe wo ku ruhande rw’abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, nawe ati “Nahoranaga inkomanga ku mutima ntinya imiryango y’abo nahemukiye. Nyuma yo kubegera nkabasaba imbabazi mbisanzuraho ndetse tubanye neza nta rwikekwe”.

Perezida wa Ibuka mu Murenge wa Nduba, Ndagijimana Theoneste, yashimiye ADEPR yoroje inka abagize aya matsinda, ashimangira intambwe y’ubwiyunge abayarimo bamaze gutera.

Ati “Itorero ryabafashije kwiyubaka mu buryo bw’umwuka binyuze mu isanamitima , urumva iyo habayeho igikorwa nk’iki cyo gutanga inka ni ukubafasha kongera kwiyubaka mu buryo bw’umubiri.”

Umukozi w’Umurenge wa Nduba ushinzwe irangamimerere, MushimiyimanaCharlotte, yasabye abahawe inka kuzifata neza ku buryo zizabagirira akamaro bakazoroza n’abaturanyi babo.

iribanews@gmail.com

 

Related posts

Covid-19: Abayoboke ba ADEPR 23 bafashwe basengera mu rugo rw’umwe muri bo

Emma-marie

Bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika, umunyarwanda agizwe Karidinari

Emma-marie

Abavuga ko ari abayoboke ba ADEPR barasaba ko abayobozi bashyiriweho na RGB bavaho

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar