Image default
Iyobokamana

Abavuga ko ari abayoboke ba ADEPR barasaba ko abayobozi bashyiriweho na RGB bavaho

Bamwe mu bavuga ko ari abayoboke b’Itorero rya ADEPR mu Rwanda baravuga ko Komite nyobozi y’iri Torero yashyizweho n’ Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB  tariki 08 Ukwakira 2020 ivaho kuko yashyizweho mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Ibaruwa yanditswe n’abavuga ko ari abanyamuryango b’Itorero rya ADEPR baharanira imiyoborere myiza muri iryo Torero bakaba n’ijwi ry’abakirisitu baharanira impinduka nziza mu Itorero, bandikiye inzego zitandukanye zirimo na Perezidanse ya Repuburika, basaba ko komite nyobozi ya ADEPR yashyizweho na RGB yavaho kuko yashyizweho mu buryo budakurikije amategeko kandi ngo abo bireba batagishijwe inama.

Pasiteri Karamuka Froduald, umwe mu bashyize umukono kuri iyi baruwa, yabwiye Iriba News ko bafitiye icyizere inzego bandikiye.

Ati “Twandikiye ubuyobozi bukuru bw’igihugu kandi dufite icyizere ko ikibazo twagaragaje kizakemuka. Muri Perezidanse bo batubwiye ko bagiye kubikurikirana hari n’urundi rwego rukuru rwari rwaduhaye gahunda yo kujya kubonana nabo uyu munsi kuwa kabiri, ariko kubera izi ngamba zo kuguma mu karere kubera corona zasanze mugenzi wanjye nawe washyize umukono kuri iriya baruwa atari I kigali turabisubika”.

Yakomeje avuga ko hari abayoboke benshi ba ADEPR batishimiye ko bashyiriweho abayobozi. Ati “Nta ruhare na rumwe abanyamuryango bagize mu ishyirwaho rya bariya bayobozi, abo tuganira ni benshi, abashyigikiye ko twandikira inzego nkuru z’igihugu ni benshi ku munsi nakira telephone zirenga 100 z’abadushyigikiye. Turasaba rero ko iriya komite ivaho hakajyaho ishyizweho n’abanyamuryango”.

Muri iyi baruwa hari aho bavuga ko komite yashyizweho na RGB ikora ibihabanye nibyo yashyiriweho bavuga ko yashyizweho ishinzwe imiyoborere n’amategeko, ubu ikaba ikora nk’urwego rwemewe n’amategeko.

Batanze urugero rw’icyemezo iyi komite yafashe cyo gusimbuza abashumba b’indembo abari babungirije.

Abo ninde wabatumye kubahagararira?

Umuvugizi w’agateganyo wa ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaie, yabwiye Iriba News ko bitangaje kumva hari abantu bavuga ko bahagarariye abayoboke b’iri torero ntawabashinze izo nshingano.

Yagize ati “Natwo ayo mabaruwa twarayabonye, ariko igitangaje ni abantu biyitirira itorero ryacu bakiyita ko bahagarariye abakirisitu ba ADEPR wakwibaza urwego rwabashyizeho. Ninde wabashinze izo nshingano?”.

Yakomeje avuga ko iby’aba biyitiriye ko bahagarariye abakirisitu biri gukurikiranwa, kandi ko bakoranye inama n’abashumba ndetse n’abakirisitu bagasanga nta numwe ufite ikibazo kuri iyi komite yashyizweho na RGB.

Ku kijyanye n’abashumba b’indembo basimbujwe abari babungirije, Pasiteri Ndayizeye yavuze ko atari komite ayoboye yabakuyeho, ahubwo ngo yagiyeho baravuyeho, aho itangiriye imirimo abasimbuza abari babungirije kuko urwego rutari kubaho rudafite abaruyoboye.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

Related posts

Papa Francis yamaganye urupfu rw’Umunyamerika ‘George Floyd’ wishwe n’umupolisi

Emma-marie

ADEPR-Gasabo: Haravugwa ubusumbane mu guhemba abapasiteri muri ibi bihe bya Covid-19

Emma-marie

Iby’abapasiteri bagurisha ubuhanuzi-Video

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar