Image default
Iyobokamana

Abatumiye Rose Muhando bagiye kujyanwa mu nkiko

Nkundineza Jean Paul ushinzwe itangazamakuru no kumenyekanisha ibikorwa bya Classic Hotel yabwiye IGIHE ko bari kwitegura gutanga ikirego kubera sheke itazigamiye bahawe n’abateguye igitaramo cya ‘Rwanda Gospel Stars Live’.

Iyi sheke iriho 1.277. 500 Frw yatanzwe mu rwego rwo kwishyura icumbi n’ibyakoreshejwe n’umuhanzikakazi Rose Muhando n’ababyinnyi be kuva batangiye kuhaba kugeza batashye.

Nkundineza avuga ko nyuma y’uko uyu muhanzikazi yari ageze kuri Hotel bakumvikana n’abari bamuzanye, Nzizera Aimable wari uhagarariye ‘Rwanda Gospel Stars Live’ atongeye kwitaba telefone ye.

Icyakora kuko bari bazi ko uyu muhanzi we ari umushyitsi, birinze kumubangamira cyangwa kugira icyo bamubaza, bigira inama yo kuzafatira ibintu bye mbere y’uko ataha bakabanza kubona uwamuzanye.

Ibi ni nako byagenze kuko tariki 9 Werurwe 2022 ubwo Nzizera yari agiye gutora Rose Muhando kuri hoteli ngo amujyane ku kibuga cy’indege i Kanombe, yamenyeshejwe ko amafaranga ye atarishyurwa kandi batamurekura atishyuriwe.

Nkundineza avuga ko icyo gihe Nzizera yumvikanye n’ubuyobozi bwa hoteli abuha sheke, ariko abasaba kujya kuyibikuza nyuma ya saa sita.

Ubwo abakozi ba hoteli bari bagiye kubikuza amafaranga kuri banki basanze ntayariho ndetse iyo konti bari bahawe imaze imyaka myinshi idakora.

Nkundineza avuga ko kuva ubwo Nzizera yongeye kwanga kubitaba kugeza ubwo bagiye kuri banki bateresha kashe ya sheke bahawe barayimwoherereza.

Nyuma yo kubona iyi sheke iteye kashe, Nzizera yagerageje kwegera ubuyobozi bwa hoteli abaha ibihumbi 400 Frw bemeranya ko andi azayabaha mu byiciro kugeza tariki 21 Mata 2022.

Icyakora nyuma yo kuyafata, ubuyobozi bwa hoteli bwaganiriye n’umunyamategeko wabo basanga ari umutego yari abateze kuko iyo sheke irengeje ukwezi iteye kashe ya banki ariko utarayiregera iba itaye agaciro.

Ati “Twasanze ari umutego yari yaduteze, yatekerezaga ko nibigera tariki 21 Mata 2022 ya sheke yatanze izaba yataye agaciro, niyo mpamvu dushaka kumurega kuko twagerageje kongera kumuvugisha kugeza n’ubu ntajya yitaba.”

Nkundineza avuga ko kugeza ubu hoteli yabo yamaze gutegura byose bishoboka kugira ngo batange ikirego.

Rose Muhando yageze mu Rwanda ku wa 4 Werurwe 2022, atarama mu birori bya ‘Rwanda Gospel Stars Live’ byabaye ku wa 6 Werurwe 2022 aza gutaha ku wa 9 Werurwe 2022.

@IGIHE

Related posts

Archibishop Laurent Mbanda yongerewe manda

Emma-Marie

Karongi: Itorero Methodiste Libre ryinjiye mu rugamba rwo kurinda abana guta ishuri

Emma-Marie

Pasiteri Ndayizeye Isaïe washyizweho na RGB niwe watorewe kuyobora ADEPR

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar