Image default
Iyobokamana

Bwa mbere mu mateka ya Kiliziya Gatolika, umunyarwanda agizwe Karidinari

Papa Francis yatoreye Musenyeri Antoine Kambanda, Arikiyesikopi wa Kigali kuba Karidinali. Ni ubwa mbere u Rwanda rwagira umuyobozi muri kiliziya gatolika uri kuri uru rwego.

Tariki ya 19 Ugushyingo 2018, nibwo umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yagize Musenyeri Antoine Kambanda Arikiyepisikopi wa Kigali, kuri uyu wa 25 Ukwakira 2020 akaba amutoranyirije kuba karidinari, ari nawe wa mbere w’umunyarwanda utorewe uyu mwanya mu mateka ya Kiliziya Gatolika.

Mu isengesho ry’indamutso ya Malayika kuri uyu wa 25 Ukwakira 2020 nibwo Papa yatangarije iby’itoranwa ry’abakaridinari bashya barimo n’umunyarwanda. Tariki ya 28 Ugushyingo 2020 nibwo hazaba umuhango bijyana.

Musenyeri Kambanda yavutse ku itariki ya 10 Ugushyingo 1958, avukira muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Amashuri abanza yayigiye i Burundi no muri Uganda, amashuri makuru nyuma y’imyaka mike yagiye kuyakomereza muri Kenya. Yarangije amasomo ya Tewolojiya mu iseminari nkuru ya Nyakibanda muri Diyosezi ya Butare.

Tariki ya 8 Nzeri 1990 yahawe ubupadiri na Mutagatifu Papa Yohani Pawulo II i Mbare muri Diyosezi ya Kabgayi, igihe yari mu rugendo rwa Gishumba mu Rwanda.

Agihabwa ubusaserdoti, Musenyeri Kambanda yatangiriye ubutumwa bwe nk’umwarimu akaba n’ushinzwe amasomo mu iseminari Nto ya Ndera i Kigali.

Kuva mu 1993 kugeza mu 1999 yagiye gukomereza amasomo muri Kaminuza i Roma, ahakura impamyabushobozi ihanitse muri Tewolojiya. Kuva mu 1999 kugera mu 2005 yabaye umuyobozi wa CARITAS ya Arkidiyosezi ya Kigali, aba n’umuyobozi wa Komisiyo y’Ubutabera n’amahoro muri Arkidiyosezi ya Kigali.

Yabifatanyaga no kwigisha mu iseminari Nkuru ya Nyakibanda, akaba n’umuyobozi wa Roho mu iseminari Nkuru ya Rutongo. Kuva 2005 kugeza 2006 yabaye umuyobozi wa seminari Nkuru ya Kabgayi, mu 2006 kugera 2013 yagizwe umuyobozi wa Seminari Nkuru ya Nyakibanda.

Ku itariki ya 3 Gicurasi 2013 nibwo Nyirubutungane Papa Fransisko yamutoreye kuba umushumba wa Diyosezi ya Kibungo, tariki 20 Nyakanga 2013 nibwo yahawe inkoni ya Gishumba. Intego ye ni “Ut vitam habeant” bivuze ngo ‘Bagire ubuzima’.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Arabia Saoudite: Uyu mwaka abanyamahanga ntibemerewe kwitabira umutambagiro mutagatifu

Emma-marie

Musengamana Papias yagizwe umushumba wa Diyoseze ya Byumba

Emma-Marie

Ese Bibiliya yemera ko umugabo agira abagore benshi?

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar