Image default
Iyobokamana

Papa Francis yamaganye urupfu rw’Umunyamerika ‘George Floyd’ wishwe n’umupolisi

Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis yamaganye urupfu rwa George Floyd, umwirabura wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uherutse kwicwa n’umupolisi.

Inkuru dukesha ‘CBS News’ ivuga ko mu butumwa bwa Papa yavuze ko atewe impungenge n’imyigaragambyo iri kubera muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ‘nyuma y’urupfu rubabaje rwa George Floyd.’

Yakomeje avuga ko asengera roho ya George Floyd kugira ngo aruhuke mu mahoro, agasengera n’abandi bantu bose babuze ubuzima bwabo kubera icyaha cy’ivanguraruhu.

George Floyd yishwe n’umupolisi wamushinze ivi ku ijosi

Ati “Ntabwo dukwiye kwihanganira cyangwa se ngo twirengagize ivanguraruhu n’ihezwa iryo ari ryo ryose, niturangiza tuvuge ko duharanira ubusugire bw’ubuzima bwa buri kiremwamuntu. Tugomba kwemera ko imvururu zimaze iminsi zirimo kuba, ari twe zigiraho ingaruka. Nta nyungu n’imwe iva mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi, kandi hari byinshi byangirika.”

Urupfu rwa George Floyd, rwateye imyigaragambyo ubu ikwiriye henshi muri Amerika, isuzuma ryakorewe umurambo we rikaba ryaremeje ko yapfuye yishwe.

Abigaragambya bamagana ivanguraruhu rikorerwa abirabura bakomeje kwiyongera muri USA

Amashusho yerekana umupolisi w’umuzungu amara umwanya yashinze ivi ku ijosi rya George Floyd nyuma y’uko amubwiye kenshi ko atabasha guhumeka, nyuma ntiyongera kunyeganyega.

Inkuru y’urupfu rwe yongeye kubura umujinya uva ku bwicanyi abapolisi bagiye bakorera abirabura mu gihe gishize muri Amerika.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Urukundo rwa mbere (igice cya 1)

Emma-marie

Umukirisitu yandikiye Perezida Kagame amusaba gukemura ibibazo biri mu bayobozi ba ADEPR

Emma-marie

Mutagatifu Yohani Pawulo II wigeze gusura u Rwanda uyu munsi yari kuba yujuje imyaka 100

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar