Image default
Mu mahanga

USA: James Mattis wari minisitiri w’ingabo wa Trump yarakajwe n’imyitwarire ye

Jenerali James Mattis wari umunyamabanga wa Amerika ushinzwe ingabo yamaganye Perezida Donald Trump avuga ko ahembera amacakubiri akanakoresha nabi ubutegetsi afite.

Mu buryo budasanzwe ko abwira imbaga, Mattis yavuze ko perezida yashatse ‘gucanishamo’ abaturage ba Amerika kandi yananiwe no ‘gutegeka bikwiriye’.

BBC dukesha iyi nkuru yavuze ko Jenerali Mattis wari umugaba w’ingabo mu ntambara y’ikigobe cya Perse, iya Afghanistan n’iya Iraq, “yavuze ko arakajwe kandi ababajwe” n’uburyo Trump ari kwitwara ku myigaragambyo iriho.

Mu kumusubiza, Trump yavuze ko Mattis ari “umujenerali wiha agaciro karenze”, ko yishimiye ko yavuye mu mwanya yari afite.

Mattis yeguye ku mwanya mu kwa 12/2018 nyuma y’uko Trump ategetse ko ingabo za Amerika ziva muri Syria.

James-mattis-yarakajwe-nibikorwa-bya-Perezida-donald-trump.jpg

Kuva icyo gihe yaranzwe no guceceka cyane, kugeza ubwo ejo kuwa gatatu yamaganye ubutegetsi bwa Trump mu kinyamakuru The Atlantic Magazine.

Mu kumusubiza vuba vuba,Trump yanditse ubutumwa bw’uruhererekane kuri Twitter aho anavuga ko ari we wirukanye Mattis.

Yanditse ati: “sinakunze “imiyoborere” ye cyangwa se n’ibindi kuri we, n’abandi kandi ni uko”. Yongeraho ko yishimiye ko yagiye.

“Ahubwo agerageza kudutanya”

Mu kinyamakuru Atlantic, Mattis yanditse ati: “Donald Trump niwe muperezida wo mu gihe cyanjye utarigeze agerageza kunga ubumwe bw’Abanyamerika, ntiyigeze anerekana ko yagerageje. Ahubwo agerageza kudutanya”.

Akomeza avuga ko ibyo Abanyamerika bari kubona ari ingaruka z’uwo muhate wa Trump. Ati: “turi kubona ingaruka z’imyaka itatu y’ubutegetsi budakuze”

Mattis yanavuze ku rupfu rwa George Floyd rwateje imyigaragambyo ubu imaze iminsi icyenda mu mijyi itandukanye muri Amerika.

Ibyakorewe Floyd ejo kuwa gatatu byazamuwe mu kiciro byitwa icyaha cy’ubwicanyi bw’ikiciro cya kabiri bivuye ku bwicanyi bw’ikiciro cya gatatu.

Abandi bapolisi batatu bari kumwe na Derek Chauvin watsikamiye Floyd akoresheje ivi bikamuviramo urupfu, nabo ubu bashyizwe mu bashinjwa.

Mattis yanenze ubwo bwicanyi avuga ko ari ibintu bikorwa na bacye bica amategeko, ko abigarambya ari abaharanira ko Amerika ibaho igendera ku mategeko.

Yanenze ikoreshwa ry’ingabo mu guhangana n’imyigaragambyo, ati: “Sinigeze nanarota ko ingabo…mu buryo ubwo aribwo bwose, zishobora koherezwa kubangamira uburenganzira abaturage bahabwa n’itegekonshinga”.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Uganda: Umumotari yitwitse arapfa ‘kubera kwakwa ruswa’

Emma-marie

Christophe Nangaa na Corneille Nangaa: Abavandimwe batavuga rumwe

Emma-Marie

U Budage bwemeye ko bwakoze jenoside muri Namibia

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar