Image default
Abantu

Bitwaye iki ndamutse ndambagije umuhungu yankunda nkamukwa akambera umugabo ?

Umukobwa w’inkumi yaratwandikiye abaza niba hari icyo bitwaye aramutse arambagije umuhungu yamukunda akamukwa akamubera umugabo, akaba yifuza ko imyumvire inigana ijambo igitsinagore yose ikwiye guhinduka.

Umukunzi w’Iriba News yaratwandikiye, avuga ko ari umukobwa w’inkumbi ufite imyaka 24, yarangije kaminuza akaba afite akazi kamuhemba neza muri macye yibeshejeho. Imyirondoro ye yasabye ko yagirwa ibanga.

Yatangiye agira ati “Nakuze numva ko umuhungu ariwe ukunda umukobwa akabimubwira, ariwe urambagiza uwo bagomba kubana, ariwe ariweeeeee, iteka ufata iya mbere. Ariko se niba twemera ko umuhungu n’umukobwa baremwe n’Imana bombi bakaba bafite umutima ukunda kuki umukobwa we atafata iya mbere ngo abwire umuhungu ko amukunda?

umukobwa aramutse arambagije umuhungu akamukwa akamubera umugabo bitwaye iki ?

Iyo umuhungu abwiye umukobwa ko amukunda si buri gihe umukobwa ahita amuha umutima we ngo amubwire yego. Hari igihe amusaba gutegereza igihe runaka nyuma y’icyo gihe akazamubwira ‘yego’ cyangwa ‘oya’ byaba bitwaye iki bigenze bigiye bigenda bityo ku mpande zombi?

Ninde washyizeho uyu murongo w’uko umuhungu ugomba kugaragaza amarangamutima ye, ay’umukobwa akamuheramo ? mu gukomeza kwibaza ibi bibazo rimwe negereye ababyeyi banjye (Papa na Mama) mbabaza icyo babitekerezaho, ibisubizo byabo byatumye ndushaho kugira impungenge.

Papa yahise ahaguruka ntiyanategereza ko ndangiza kubaza ati ‘Wa mukobwa we uba muzima hari ahandi wigeze wumva umukobwa afata iya mbere akabwira umuhungu ko amukunda? Ibyo byaba ari ubukunguzi.”

Mama yansubije afite agahinda ati “Mwana wanjye uramenye utazica umuco nta mukobwa w’ iRwanda wakoze ayo mahano. Umukobwa aba aho akitwara neza maze agategereza ko hari umuhungu uzatera intembwe akamubwira ko amukunda[…]umuhungu niwe urambagiza[…]niwe ukwa nta mukobwa ukwa mu muco nyarwanda kirazira.”

Ababyeyi banjye ntibabashije kunyemeza impamvu umukobwa atabyemerewe. Hari ibintu bimwe na bimwe tubwirwa ngo ‘ibyo ni amahano, umuco nyarwanda ntubyemera’ ariko wakwitegereza ugasanga ni umuco mubi wakomotse ku muntu umwe cyangwa babiri ‘bikunda’ nuko arawuturaga.

Murabizi ko hari ibintu abakurambere bacu wasangaga bavuga ngo kirazi ko umugore akora ibi nibi, iyo abikoze akenya umuryango[…] ariko ubu bisigaye bikorwa ntibigire n’inkurikizi mbi.

Bajyaga bavuga ko nta mugore ukama inka, nta mugore uba umukaraza, nta mugore ujya hejuru y’igisenge, nta mugore urya ihene n’ibindi n’ibindi. Ibi byose kuri ubu bikorwa n’abagore kandi nta nkurikizi bigira.

Ku bwanjye mbona imyumvire ikwiye guhinduka, umukobwa wakunze umuhungu akabimubwira, yabona akwiye kuzamubera umugabo nabyo akabimusaba. Umuhungu yakwemera ubusabe bw’umukobwa Umukobwa akamukwa bose babireba bakarushinga.

Kubwa njye mbona bibaye bitya byaba igisubizo cya ya makimbirane yo mu muryango kuko buri wese yaba abona ko afite uburenganzira bungana n’ubw’undi.”

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Huye: Hari abaturage baremerewe no gusorera ubutaka butari ubwabo

Emma-Marie

Musanze: Bakeneye ibihumbi 400 kugira ngo bave mu bihombo batejwe na Covid-19

Emma-marie

Dr. Anita Asiimwe yirukanwe

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar