Image default
Politike

Abanyarwanda 130 bari bafungiye muri Uganda bagiye kurekurwa

Leta ya Uganda iratangaza ko mu cyumweru gitaha izarekura abanyarwanda 130 bari bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.
Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa Uganda Sam Kutesa mu nama yahuje intumwa z’ibihugu by’u Rwanda na Uganda ndetse n’iz’ibihugu bihuza ari byo Angola na DRC.

Intumwa z’u Rwanda muri ibi biganiro ziyobowe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’Ubutwererane Dr. Vincent Biruta mu gihe iza Uganda ziyobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’icyo gihugu Sam Kutesa.

Mu ijambo rye,Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr. Vincent Biruta  yagaragaje ko u Rwanda rutewe impungenge no kuba Leta ya Uganda ikomeje kurenga nkana ku myanzuro yafatiwe mu nama zabanjirije iy’uyu munsi ibintu yavuze ko bishimangira ubushake buke Uganda ifite mu gukemura ikibazo kiri mu mubano w’ibihugu byombi.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Dr Vincent Biruta

Minisitiri Biruta yatanze urugero rw’aho ku itariki 18 z’ukwezi gushize kwa Gicurasi, abagore 2 b’abanyarwandakazi bajugunywe ku mupaka w’ibihugu byombi nyuma yo guhohoterwa n’inzego z’umutekano za Uganda.

Uganda kandi ngo ikomeje kwinangira kuko kugeza magingo aya yanze kurekura amagana y’abanyarwanda bafungiwe muri icyo gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko, ikaba kandi yaranze kwitandukanya n’imitwe yitwaje intwaro igamije guhungabanya umutekano w’u Rwanda ikorera ku butaka bwa Uganda nta nkomyi.

Minisitiri Kutesa yavuze ko nyuma y’iperereza ryakozwe ku banyarwanda bafungiwe mu magereza atandukanye muri Uganda, basanze abagera ku 130 bagomba gushyikirizwa u Rwanda ndetse Uganda ikazabashyikiriza u Rwanda mu cyumweru gitaha ku mupaka wa Kagitumba na Milama.

Nubwo biri uko ariko, minisitiri Kutesa yemeye ko hari abandi banyarwanda 310 bafungiye muri Uganda, avuga ko bakurikiranywe n’ubutabera bw’igihugu cye.eta ya Uganda iratangaza ko mu cyumweru gitaha izarekura abanyarwanda 130 bari bafungiwe mu magereza atandukanye yo muri icyo gihugu.

Uganda ivuga ko izabashyikiriza u Rwanda mu cyumweru gitaha ku mupaka wa Kagitumba na Milama.

Inama yahuje u Rwanda na Uganda yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Nubwo biri uko ariko, minisitiri Kutesa yemeye ko hari abandi banyarwanda 310 bafungiye muri Uganda, avuga ko bakurikiranywe n’ubutabera bw’igihugu cye.

Ibiganiro by’uyu munsi ni byo bya mbere bikurikiye inama ya Gatuna-Katuna yahuje abakuru b’ibihugu by’u Rwanda na Uganda kuwa 21 Gashyantare, inama yanitabiriwe n’abakuru b’ibihugu bya Angola na DRC nk’abahuza.

Src:RBA

Related posts

Ni inshingano zacu twese kurerera abana mu muryango tukabarinda ihohoterwa iryo ariryo ryose-Min Bayisenge

Emma-marie

Mu Rukiko Kabuga ati “Nta mututsi n’umwe nishe […] sinari kwica abakiriya banjye”

Emma-marie

Imfungwa n’abagororwa babayeho bate muri ibi bihe bya Covid-19?

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar