Hinga Weze iri gutanga ibikoresho byifashishwa mu gukaraba intoki mu matsinda manini y’imirire akorana nayo aho izatanga kandagirukarabe 3000 ndetse n’amasabune yo gukaraba mu turere 10 ikoreramo. Bizatwara miliyoni 74, 286, 000 FRW.
Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire.
Ubwo kuri uyu wa 5 Kamena 2020 hatangwaga ibikoresho by’isuku mu Murenge wa Mayange mu Karere ka Bugesera uhagarariye Hinga Weze mu ishami rya Bugesera Kamuzima Foibe yavuze ko ari ibikoresho bizajya byifashishwa n’abagize umudugudu akenshi igihe baje mu gikorwa k’igikoni cy’umudugudu.
Byongeye kandi ngo gutanga ibi bikoresho bifite aho bihuriye no kwirinda icyorezo cya covid 19 aho zimwe mu ngamba zo kuyirinda harimo gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.
Akomeza avuga ko Hinga Weze igambiriye guca indwara zishamikiye ku mirire mibi hifashishijwe ubuhinzi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere ndetse no kwigisha ababyeyi gutunganya neza indyo yuzuye no kwita ku isuku y’ibiribwa, iy’umubiri n’iyaho batuye.
Uwanyirigira Anita, umujyanama w’ubuzima mu kagari ka Kibenga avuga ko ibikoresho bahawe bizabagirira akamaro cyane mu kuborohereza ibirebana n’isuku n’isukura bityo, bakarushaho kugira ubuzima bwiza.
Ahishakiye Fidelicius, umujyanama w’ubuhinzi mu kagari ka Kibenga avuga ko mu mahugurwa bahawe bakuyemo ubumenyi bukomeye bwo kwirinda icyorezo cya Corona virusi.
Kuba bahawe kandagira ukarabe ngo zizabafasha kunoza isuku mu matsinda bahuriramo no kurushaho kugira ubuzims buzira umuze.
Umuyobozi w’Akagari ka Kibenga mu Murenge wa Mayange Kalisa François yashimiye Hinga Weze kuri gahunda yo kunoza isuku ashimangira ko bafatanya muri byinshi biganisha ku mibereho myiza y’abaturage. Yijeje umusaruro mwiza ku bufatanye na Hinga Weze.
Rose Mukagahizi