Image default
Ubuzima

Tumenye indwara yo kunyara ku buriri izana impagarara mu bashakanye

Kunyara ku buriri iyo bigeze mu bantu bakuru by’umwihariko abashakanye bishobora gutera impagarara ndetse bikaba byanasenya urugo.

Kutabasha gufunga inkari igihe cyose zije ni indwara iyo biba ku muntu mukuru bikaba biterwa ahanini n’uko uruhago rutabasha kubika inkari.

Inkuru dukesha urubuga rwa Topsante, ivuga ko indwara yo kunyara ku buriri itangira kuba ikibazo, igihe umwana arengeje imyaka 7 bikaba bishobora no kumukurikirana hejuru y’iyo myaka.

Bakomeza bavuga ko kunyara ku buriri ku bantu bakuru ari ikibazo gikomeye, bikaba urukozasoni ku bashakanye ndetse rimwe na rimwe bibaviramo gusenyuka kw’ingo kubera umwanda w’inkari mu buriri no kunyarira uwo muryamanye.

Ubushakashatsi butandukanye bwerekana ko uruhago rw’inkari n’impyiko bikora kimwe ku muntu muzima ku manywa na nijoro. Mu ijoro impyiko zikora inkari nkeya, maze uruhago rukaba runini kugira ngo rwongere ubushobozi bwo gufata inkari nyinshi.

Zimwe mu mpamvu zitera abantu bakuru kunyara ku buriri

-Uruhererekane rwo mu muryango (genetics). Birashoboka cyane ko niba mu muryango runaka harimo umuntu unyara ku buriri, bishobora kuzakurikirana n’abandi benshi cyangwa umwe wo muri wo.

-Uruhago ruto rutabasha kubika inkari nyinshi,

-Ubwandu bw’umuyoboro w’inkari,

-Indwara ya diyabete,

-Indwara y’impyiko,

-Kwiyongera kw’imvubura za prostate (prostate gland)

-Kanseri ya prostate,

-Kanseri y’uruhago,

-Kuba byaba biterwa n’imiti ufata,umunaniro ukabije, kudatuza, ubwoba, cg ikindi kibazo mu mitekerereze,

-Ikibazo mu mikorere y’ubwonko,

-Kuba imisemburo yitwa antidiuretic hormone (ADH) itari ku rugero rukwiye n’ibindi.

Icyo wakora

Umuntu mukuru urwaye indwara yo kunyara ku buriri, agomba kwirinda ibinyombwa birimo isukari, kwirinda ibinyobwa birimo ‘caffeine’ cyangwa inzoga mu masaha atandatu mbere yo kujya kuryama.

Mu bindi byamufasha kutabangamira uwo baryamanye cyangwa kwirinda umunuko mu buriri harimo gushyira ku buriri amashashi arinda matelas gutoha.

Icyo tutakwibagirwa nuko umuntu ufite ubu burwayi aba akwiriye kwihutira kujya kwa muganga kugirango hamenyekane impamvu nyamukuru imutera kunyara ku buriri.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Ni nde wabwiye abantu ko kurya ninjoro atari byiza?

Emma-Marie

Covid-19:Abayanduye bageze kuri miliyoni 8 ku isi

Emma-marie

AstraZeneca yemeye ko urukingo rwayo rushobora kugira ingaruka zirimo n’urupfu

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar