Image default
Sport

USA:Icyamamare muri WNBA yahagaritse gukina ngo afunguze uwarenganaga

Ubwo Jonathan Irons yatungukaga asohotse muri gereza, Maya Moore yahise ashyira amavi hasi arapfukama.

Byafashe umwanya ngo asubirane imbaraga. Maze arahaguruka aramuhobera, Irons yari arekuwe nyuma y’imyaka 23.

BBC yavuze ko rwari urugendo rurerure kuri bombi. Moore amaze kumera neza yatangiye gufata videwo na telefone ye, aravuga ati: “Ubu ni byiza. Birarangiye.”

Tariki 25 z’ukwezi gushize kwa karindwi umwaka w’imikino ya WNBA 2020 shampiyona ya basketball y’abagore muri Amerika waratangiye.

Ikipe ya Minnesota Lynx iri gushaka igikombe cya gatanu, ariko ubu ni ‘season’ ya kabiri bagiye gukina batari kumwe n’umwe mu bakinnyi bayo bakomeye cyane.

Maya Moore yaretse gukina ngo akurikirane dosiye ya Jonathan Irons

Mu 2011, Maya Moore yatoranyijwe ngo akinire iyi kipe ya Lynx. Kuva ubwo, yayifashije gutwara ibikombe bine bya shampiyona ndetse yabaye MVP muri ‘season’ ya 2014.

Uyu mukinyi w’imyaka 31 yatwaye imidari ibiri ya olempike n’ibikombe bibiri by’isi. Bamwe bavuga ko ari we mukinnyi urusha abandi bose babayeho muri WNBA.

Gusa mu 2019 yatunguye abantu bose bamuzi arabihagarika byose, kubera umugabo bahuye mu myaka 12 yari ishize. Umugabo wabaye nk’umuvandimwe we.

Nubwo Irons yari afite imyaka 16 ubwo icyaha cyabaga, yaciriwe urubanza nk’umuntu mukuru.

Tariki 14/01/1997, umuntu yinjiye mu nzu ya Stanley Stotler, iri mu gace gatuwe n’abazungu mu mujyi wa St Louis muri leta ya Missouri. Ubwo Stotler yari yinjiye mu nzu ye uwo mujura yahise amurasa mu mutwe.

Stotler yararokotse gusa bwa mbere ntiyabashije kumenya uwamuteye, mu mafoto atandatu yeretswe.

Ikinyamakuru New York Times kivuga ko umupolisi yamusabye gukeka kwiza kwe gushoboka, maze atora ifoto ya Jonathan Irons n’indi y’undi mugabo nawe w’umwirabura.

Nyuma, mu iburanishwa ry’ibanze, Stotler yavuze ko Irons ari we wamuteye.

Ariko nta bimenyetso simusiga byahamyaga ko Irons wari ukiri umwana ari we wabikoze. Nta gihamya ya DNA cyangwa amaraso. Nta n’undi mutangabuhamya.

Umwunganizi mu mategeko ntiyemeye ko Irons yiregura, avuga ko yari akiri muto cyane kandi atarize.

Abashinjacyaha bavuze ko Irons yemeye icyaha, ikintu we n’abanyamategeko be bahakana. Umupolisi wabajije Irons yari wenyine kandi ntiyafashe amajwi y’iryo bazwa.

Icyo gihe cy’urubanza, mu kwa 10/1998, abategetsi ba Amerika bari barahagurukiye kurwanya ibyaha. Hatangwaga ibihano bikomeye kandi bihutiyeho no ku bakiri bato bakekwa.

Umushinjacyaha yumvikanye avuga kuri Irons ati: “Ntimumworohere kuko akiri muto. Ni mubi cyane kimwe n’umuntu ukubye gatanu imyaka ye.

“Dukeneye guha ubutumwa bamwe muri aba bakiri bato ko niba ugiye gukora nk’umuntu mukuru, uzafatwa nk’umuntu mukuru.”

Mu kwezi kwa 12/1998 ubwo yari afite imyaka 18, inteko y’abacamanza bose b’abazungu yahamije Irons ubujura n’ubugizi bwa nabi, akatirwa gufungwa imyaka 50.

Mu 2007, amaze imyaka irindwi muri gereza, Maya Moore wari ufite imyaka 18 yagiye i Missouri gusura umuryango we maze ahura na Irons ubwo yajyanye n’abandi mu ivugabutumwa muri gereza.

Mu myaka yakurikiyeho, Maya yakomeje gusubira iwabo Jefferson City – umujyi yavukiyemo – agasura Irons. Yamwoherereje ibitabo akunda ndetse kenshi akavugana nawe mbere y’imikino ikomeye.

Amaherezo, Maya yahisemo kuba ahagaritse akazi ke ko gukina basketball.

Kuki? Kuko yakomeje kwibwira ko Irons avuga ukuri.

Maya ati: “Hari ukuntu ukuri kukubwira ko hari ikintu kigiye kuba,

“Irons yakomeje kwizera ko turamutse tugejeje ukuri ku bantu ba nyabo, bashobora kugira icyo bakora.”

Mu ntangiriro za 2019, mu gihe biteguraga gutangira ‘season’ nshya ya WNBA, Maya yarabiretse ajya gufasha abanyamategeko ba Irons gusaba ko yongera akaburanishwa. Yitangiye wese iyi gahunda.

Imyaka igera kuri 21 afunze, abashinjacyaha ntabwo bari biteguye gutsindwa. Bagerageje kuburizamo urubanza rushya ariko biranga, mu kwa 10/2019 Irons yabashije kujya imbere y’abacamanza ababwira ko ari umwere.

Tariki 09/03/2020 igihano cyahawe Irons cyavanyweho. Umucamanza Daniel Green yavuze ko urubanza rwa mbere “rwari ruciriritse kandi rukabije kudashingira ku bimenyetso.”

Mu mwanzuro we, uyu mucamanza yavuze ko ibimenyetso by’ahakozwe n’intoki mu nzu ya Stotler basanze bidahuye n’umuturanyi wa Stotler cyangwa Irons.

Iki cyari ikimenyetso ko ari undi muntu wakoze icyo cyaha, ariko ibyo ntibyarebweho n’abunganiraga Irons mu rubanza rwo mu 2018.

Inkuru ya Irons si umwihariko, iri mu buryo bukabije bwo guhana nta bimenyetso bwavuzwe cyane muri Amerika.

Icyegeranyo cya Netflix kitwa “13th” cyo mu 2016 cyagaragaje mu mibare uburyo gereza muri Amerika zuzuyemo abirabura benshi.

Wenda kamwe mu gace gafungura amaso kurushaho ni aka: Mu gihe umugabo w’umuzungu umwe kuri 17 afite ibyago byo kwisanga afunzwe, ku birabura ni umwe kuri batatu.

Gusa rimwe na rimwe kugira ngo habeho impinduka, ibarurishamibare ntiriba rihagije. Bisaba inkuru nyayo, y’umuntu.

Iyicwa rya George Floyd i Minneapolis muri leta ya Minnesota ryateje icyo ni iki ku isi hose.

Abantu babonye Floyd nk’umubyeyi, umuvandimwe, cyangwa undi muntu watakambye kugeza ubwo ahamagaye nyina mu gihe yari arimo apfa.

Nk’uko urupfu rwa Floyd rwatumye isi yongera kuganira ku ivanguramoko, Maya atekereza ko inkuru ya Irons ishobora kugeza ku mpinduka mu bucamanza bwa Amerika.

Ati: “Iki ni ikibazo kimaze igihe kinini cyo kwambura abantu ubumuntu gikorwa bigambiriwe n’ubucamanza mu gihugu cyacu.

“George Floyd yari umuntu n’abandi ni abantu. Iyo wambuye umuntu ubumuntu bwe, nawe uba ubwiyambuye.”

Iyicwa rya George Floyd i Minneapolis muri leta ya Minnesota ryateje icyo ni iki ku isi hose.

Abantu babonye Floyd nk’umubyeyi, umuvandimwe, cyangwa undi muntu watakambye kugeza ubwo ahamagaye nyina mu gihe yari arimo apfa.

Nk’uko urupfu rwa Floyd rwatumye isi yongera kuganira ku ivanguramoko, Maya atekereza ko inkuru ya Irons ishobora kugeza ku mpinduka mu bucamanza bwa Amerika.

Ati: “Iki ni ikibazo kimaze igihe kinini cyo kwambura abantu ubumuntu gikorwa bigambiriwe n’ubucamanza mu gihugu cyacu.

“George Floyd yari umuntu n’abandi ni abantu. Iyo wambuye umuntu ubumuntu bwe, nawe uba ubwiyambuye.”

Related posts

Gukinisha abakinnyi batujuje ‘ibisabwa’ bikoze ku Rwanda

Emma-Marie

Rayon Sports yakemuye ikibazo yari ifitanye n’umutoza Ivan Minnaert

Emma-marie

Manchester City yahuye n’uruva gusenya mu mateka ya Champions League

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar