Image default
Imyidagaduro

Canada:Safi Madiba yemeje ko yatandukanye n’umugore we Judith

Safi Madiba wamenyekanye cyane igihe yari mu itsinda rya Urban Boys, yemeye ko yatandukanye n’umugore we Judith Niyonizera, nyuma yo kugirana ibibazo byinshi by’imibanire kwiyunga bikananirana.

Mu ntangiriro za 2020, ni bwo Safi Madiba yagiye muri Canada avuga ko asanze umugore we, ibihe bya Covid-19 biza kugera Safi ataragaruka, avuga ko icyorezo ari cyo cyamubujije kugaruka, nyamara amakuru akavuga ko Judith yari yarafatiriye urupapuro rwe rw’inzira (Passeport).

Byanavuzwe ko Safi Madiba yagiye kurega umugore we mu nzego z’ibanze z’agace batuyemo muri Canada, amushinja kumuhoza ku nkeke, nyuma aza no kuva mu rugo ajya gucumbika ku nshuti, ari na bwo yatangiraga ubuzima bwo kubaho nk’impunzi yibana muri Canada.

Ibi rero byaje gutuma uyu muryango utandukana, Judith aba ukwe na Safi ajya kwibana, banatandukana mu mategeko nubwo byatinze gutangazwa.

Safi yemeje ko yatandukanye n’umugore we Judith

Aganira na Inyarwanda, Safi Madiba yagize ati “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo”.

Gutandukana kwa Safi n’umugore we, byakunze kuvugwa mu itangazamakuru ariko aba bombi bakabihakana, ndetse bikanavugwa ko Judith yari asanzwe afite undi mugabo bibaniraga muri Canada, akabonana gake na Safi igihe bari mu Rwanda gusa, mu gihe Safi na we byavuzwe ko ashobora kuba ashaka gusubirana na Parfine bigeze gukundana bagatandukana.

Ku itariki ya 01 Ukwakira 2017, ni bwo Safi na Judith bakoze ubukwe mu buryo butunguranye, iki gihe akaba yari anamaze igihe gito atandukanye na bagenzi be bo muri Urban Boys, ku buryo mu bukwe bwe atanatumiye uwari Mugenzi we Nizzo Muhamed.

Related posts

Justin Bieber arashinjwa gusambanya abakobwa babiri

Emma-marie

Bruce Melodie yasohoye indirimbo yise “Saa moya” ivuga ku rukundo rwo mu buriri

Emma-marie

Amashusho ya Tiwa Savage atera akabariro hari abashaka kuyabyaza umusaruro

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar