Image default
Amakuru

Kicukiro: Hari abaturage bavuga ko ‘banyazwe amasambu’agaterwamo ibiti  

Bamwe muri aba baturage batuye mu Murenge wa Masaka mu Karere ka Kicukiro baravuga ko bambuwe ubutaka bwabo n’Akarere bugaterwaho ibiti kandi bafite ibyangombwa bigaragaza ko ari ubwabo kuva mu 1960.

“Ntituzi impamvu batunyaze. Niba ari Leta niba ari umuntu ku giti cye ntituzi impamvu batunyaze. Leta yaraduhaye none iri kutunyaga?”

Mu minsi ishize ubwo TV1 yabazaga ubuyobozi bw’akarere ka kicukiro kuri iki kibazo, umuyobozi ushinzwe imibereyo myiza y’abaturage, Baingana Emmanuel, yavuze ko abaturage batambuwe ubutaka bwabo ahubwo ngo bahitiwemo kuhatererwa ibiti.

Abaturage bavuga ko mu masambu yabo bafitiye n’ibyangombwa by’ubutaka hatewe ibiti

Yagize ati “Kuba haratewe ibiti ntabwo bivuze ngo hatwawe ubutaka bwa nyirubwite, ahubwo bakabaye badushimira ko Leta yahateye ibiti”.

Kuri ubu noneho igice basigaranye cyanagenewe imiturire nkuko bigaragara ku byangombwa byabo by’ubutaka nacyo cyatewemo ibiti.

Bakomeje bagaragaza ko  mu myaka ishize batanze 300.000FRW kugirango muri aya masambu yabo yanyuzwe ibikorwa remezo hanaterwe ‘borne’ ari nabwo bahabwaga ibyangombwa byo kubaka, ariko ngo batunguwe naho bahambuwe hagaterwa ibiti.

Ibi bakaba babyita akarengane barenganyijwe ngo kuko uwateye ibiti mu masambu yabo yanashyizeho uburinzi dore ntawemerewe gukandagiramo, ibyo bo bagereranya no nko kunyagwa.

Umwe muri bo ati “Nta n’uwatemamo utwatsi…bakaguha ‘master plan’ barangiza bagateramo ibiti ngo ntiwemerewe no kuhakandagira? Murumva atari akarengan?”

Umuyobozi ushinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali, Muhirwa Solange, yahakanye ko aba baturage bafite ibyangombwa byo kubaka ngo keretse niba aho bavuga atari aho azi. Haramutse hari ufite iki kibazo akagaragaza icyangombwa cyo kubaka yakwegera ubuyobozi bukamufasha akemererwa kubaka.

Ati “Niba hari umuntu uhari akatwereka icyangombwa cyo kubaka cyatanzwe n’urwego rubifitiye ububasha uwo nguwo turamufasha tukamwereka uburyo yakubaka”.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

Mudasobwa zikoresha ikoranabuhanga rya “Quantum” zishobora kuzajegeza Isi

Emma-Marie

5 Bargain Destinations for Fall Travel

Emma-marie

Covid-19: Gusabwa ‘ibintu’ buri kanya n’abagabo babo byatumye bamwe mu bagore batagangara

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar