Image default
Amakuru

U Bufaransa bwiyemeje kwakira utavuga rumwe na Poutine bivugwa ko yarozwe

Alexeï Navalny, umugabo w’imyaka 44 akaba akora umwuga w’ubwunganizi mu mategeko, akaba ari na we usa n’aho ayoboye abatavuga rumwe na Perezida Vladimir Poutine, ashobora kuba yarozwe nk’uko byemezwa n’umuvugizi we, U Bufaransa bwiyemeje kumwakira.

Perezida w’Ubufaransa Emanuel Macron, yatangaje ko igihugu cye cyiteguye kumwakira kubera gihangayikishijwe n’uko ubuzima bwe bwifashe.

Umuyobozi w’abatavuga rumwe na Poutine, Alexeï Navalny, yajyanywe mu bitaro igitaraganya kuri uyu wa kane tariki ya 20 Kanama, nyuma y’uko arozwe nk’uko byatangajwe n’umuvugizi we, Kira Iarmich, ku rukuta rwe rwa Twitter.

Navalny ubu ari muri koma kandi ararembye cyane ku buryo arimo kuvurirwa mu ishami ry’indembe mu bitaro bya Omsk mu ntara ya Siberiya.

Nkuko bitangazwa na Le Monde, Navalny yatangiye kumererwa nabi ubwo yari mu ndege iva muri Siberiya yerekeza i Moscou. Nk’uko umuvugizi we abitangaza akaba ashobora kuba yararogewe mu cyayi dore ko abaganga bemeje ko uburozi yanyweye bwari buri mu kinyobwa gishyushye.

Umwe mu baganga bamwitaho akaba yavuze ko ibitaro bya Omsk bidafite ibikoresho bihagije byo kumwitaho bityo akaba asaba ko yajyanwa ahari ubushobozi bwisumbuye bwanafasha kumenya koko niba yarozwe.

Aha ni na ho Perezida w’Ubufaransa Emmanuel Macron, ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, yahereye avuga ko igihugu cye cyiteguye kumwakira kikamuha ubuvuzi, ubuhungiro ndetse n’umutekano.

Nk’uko byemezwa na Le Monde, Ubufaransa bwaba bwatangiye no kuganira n’abo bireba binyuze muri Ambasade yabwo i Moscou kugira ngo Navalny abe yajya kuvurirwa mu Bufaransa.

Umuvugizi wa Perezida Poutine na we yemeje ko icyo cyemezo ntacyo kibatwaye ku ruhande rwa Leta, n’ubwo bivugwa ko ibitaro byaba byimanye impapuro zikenewe ngo Navalny yoherezwe kuvurirwa hanze y’Uburusiya.

Alexeï Navalny, niwe ayoboye abatavuga rumwe n’ubutegetsi Perezida Poutine aho ishyaka rye ataraha izina ryigaragaje cyane mu matora yabaye mu mwaka ushize wa 2019 ubwo hatorwaga inteko ishinga amategeko ya Moscou, aho ryegukanye imyanya 19 kuri 45 yatorerwaga, ibintu bitari byarigeze bibaho kuva ishyaka rya Poutine ryagera ku butegetsi. Alexeï Navalny ni umwunganizi mu mategeko, akaba ashyize imbere kurwanya ruswa, avuga ko yamunze uburusiya.

Alexis Nizeyimana

Related posts

Congo –Kinshasa: Abaturage basaga miliyoni 21 ntibafite ibyo kurya

Emma-marie

Amerika yakuyeho ibihano yari yafatiye Fatou Bensouda

Emma-Marie

Ibiciro byo gupimisha DNA bihagaze bite?

Ndahiriwe Jean Bosco

Leave a Comment

Skip to toolbar