Image default
Amakuru

Imvugo niyo ngiro: Ibitaro abanya-Gakenke bemerewe na Perezida Kagame byaruzuye

Abatuye mu Karere ka Gakenke baravuga ko bagiye kuruhuka ingendo ndende bakora bagiye kwivuza. Ni nyuma y’aho Ibitaro bya Gatonde bemerewe n’umukuru w’igihugu byamaze kuzura. Batewe ishema n’ubwiza bwabyo, bakanizera serivisi bazabihererwamo.

Ubwo Perezida wa Republika Paul Kagame yasuraga Akarere ka Gakenke ku itariki ya 24 z’ukwezi kwa gatatu mu mwaka wa 2016, ni bwo yasabye ko Ibitaro bya Gatonde byubakwa; gusa icyo gihe yanibukije ko byagakwiye kuba byaruzuye kuko n’ubundi byari  byaremewe mu mwaka wa 1999 ariko asezeranya abanya Gakenke ko bizubakwa vuba.

Nyuma y’imyaka 2  ibi bitaro byubakwa n’umutwe w’Inkeragutabara mu Murenge wa Mugunga ubu byamaze kuzura ku gipimo cya 100%, igisigaye akaba ari ugushyiramo ibikoresho byo mu bitaro kandi bimwe byatangiye gushyirwamo.

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gakenke ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Aimé Francois Niyonsenga, ashimangira ko mu gihe gito cyane ibi bitaro bitangira gutanga serivisi z’ubuvuzi kuko ngo abakozi batangiye gushyirwa mu myanya ndetse n’ibikoresho bisigaye bikaba biri mu nzira.

Kuzura kw’ibitaro ni igisubizo ku batuye muri aka gace  kagizwe ahanini n’imisozi miremire, na cyane ko bamwe bajya kwivuza mu Bitaro bya Shyira mu Karere ka Nyabihu na byo bimaze imyaka 2 gusa byubatswe. Ibindi bitaro bikaba ahitwa i Nemba mu birometero bisaga 40. Imiterere y’aka gace ikaba iri mu bigora abaturage kugera kwa muganga kuko ahenshi bisaba ko umurwayi ajyanwa mu ngobyi, ibintu abahatuye basobanura ko biruhukije.

Usibye abaturage basaga ibihumbi 100 bo mu mirenge 7 y’akarere ka Gakenke bazahererwa serivisi ku Bitaro bya Gatonde, abo mu mirenge imwe n’imwe ihana imbibi na Gakenke na bo bazahahererwa seririvisi z’ubuvuzi ni ukuvuga abo mu turere twa Muhanga, Ngororero na Nyabihu.

SRC:RBA

Related posts

Mu byumweru bibiri biri imbere impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zizatangira guhunguka

Emma-marie

Kicukiro: Batewe impungenge n’intsinga nyinshi z’amashanyarazi zinagana ku mapoto y’ibiti

Emma-Marie

Gatsibo :Akanyamuneza ku bahinzi bahanganye n’imihindagurikire y’ibihe bakoresheje kuhira  

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar