Image default
Amakuru

Mu byumweru bibiri biri imbere impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zizatangira guhunguka

Inama yahuje intumwa z’u Rwanda n’u Burundi hamwe na UNHCR ku kibazo cy’impunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda zishaka gutaha yumvikanye ko ikiciro cyazo cya mbere kizatahukanwa mu byumweru bibiri.Nibwo bwa mbere ibihugu byombi  bihuriye mu nama kuri iki kibazo abategetsi b’ibi bihugu batavuzeho rumwe mu minsi ishize.

Elise Villechalane, umuvugizi wa UNHCR mu Rwanda, yabwiye BBC ko iyi nama tekiniki, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga rya video, ari iya mbere yemeje gucyura izi mpunzi mu buryo buteguye.

Yagize ati: “Kuko uruhande rw’u Burundi rukeneye ibyumweru bibiri byo gutunganya ahantu hazakoreshwa mu kwakira abatashye, banzuye ko ikiciro cya mbere kizagenda tariki 27 z’ukwezi kwa munani.”

Avuga ko uruhande rw’u Rwanda narwo rwamenyesheje impunzi zose z’Abarundi ko abifuza gutaha bose, “buri wese ku giti cye kandi ku bushake agomba kwegera UNHCR ikamufasha”.

Ati: “Natwe nka UNHCR twiteguye gufasha buri wese ushaka gutaha, kandi twishimiye ko impande zombi uyu munsi zicaranye zikumvikana uko kubacyura bikorwa, none aba mbere bazagenda mu byumweru bibiri.”

UNHCR ishami ry’u Rwanda rivuga ko “mbere ya Covid-19 hari impunzi nibura 200 zatahaga buri kwezi” ku giti cyazo.

U Rwanda ni igihugu cya gatatu kirimo impunzi nyinshi z’Abarundi  zigera hafi ku 72,000 nyuma ya Tanzania na DR Congo. Benshi muri aba bahunze imidugararo ya politiki yo mu 2015.

Kugeza mu mpera y’ukwezi kwa gatandatu kwa 2020, UNHCR ibarura impunzi z’Abarundi zirenga 430 000 ziri: muri Tanzania (164,873), DR Congo (103,690), Rwanda (72,007), Uganda (48,275), Kenya (13,800), Mozambique (7,800), Malawi(8,300), Afurika y’epfo (9,200) na Zambia (6,000).

UNHCR ishami ry’i Burundi ryabwiye BBC ko kuva uyu mwaka watangira hamaze gutahuka impunzi hafi 8,500 zose zavuye muri Tanzania, uretse umwe wavuye muri Zambia.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

“Mu Rwanda abatari munsi ya 200 basaba guhindurirwa amazina buri kwezi”

Emma-marie

Karongi: Abaturage bacengewe n’akamaro ko kubungabunga ikiyaga cya Kivu

Emma-marie

U Bushinwa bugiye kwigira kuri Afurika uko benga urwagwa

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar