Ku makuru yatanzwe n’abaturage kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama, Polisi ikorera mu karere ka Gatsibo yafashe abantu 23 bari mu rugo rwa Gasigwa Jean de Dieu barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Cyakora Gasigwa we yari yaraye ku kazi ahubwo hari umugore we witwa Uwizeye Liberatha w’imyaka 30, bafashwe saa tatu z’ijoro bafatirwa mu murenge wa Kiramuruzi mu kagari ka Gakenke mu mudugudu wa Akarusisi.
Ati “Tukimara kumenya ayo makuru saa tatu z’ijoro twagiye muri ruriya rugo dusangamo bariya bantu 23 barimo gusenga. Nta bwiriza na rimwe ryo kurwanya COVID-19 bari bubahirije kandi bari bavuye mu bice bitandukanye.”
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba akomeza avuga ko muri iki gihe abantu batemerewe kuva imihanda yose ngo bateranire ahantu hamwe yaba amasengesho cyangwa ibindi birori keretse ibyemerewe gukorwa kandi nabyo hakubahirizwa umubare n’amabwiriza yatanzwe.
Abafashwe bahise bajyanwa mu buyobozi kugira ngo baganirizwe ku bubi bw’icyorezo cya COVID-19, banasobanurirwe uko bagomba kukirinda. Aba bantu 23 baje bakurikira abandi 24 mu mpera z’icyumweru gishize bafatiwe mu karere ka Rusizi mu murenge wa Nyakabuye nabo bateraniye mu mugezi w’amazi atemba nabo barimo gusenga.
SRC:RNP