Image default
Politike

Uburezi bufite ireme nibwo buzagena icyekerezo cy’Umugabane w’Afurika-Perezida Kagame

Perezida Repuburika Paul Kagame asanga uburezi bufite ireme by’umwihariko ubutangirwa mu mashuri yisumbuye buzafasha Afurika kugera ku burumbuke n’iterambere ryifuzwa.

Ibi umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa kane tariki 13 Kanama, ubwo umuryango Master Card wamurikaga ubushakashatsi wakoze ku burezi bwo ku mugabane w’Afurika.

Ni umuhango wakowe hifashishijwe ikoranabuhanga ndetse unatambuka kuri televiziyo ya CNBS. Raporo yashyizwe ahagaragara yerekana ibyavuye mu bushakashatsi bw’ibanze ku kamaro k’amashuri yisumbuye mu guha urubyiruko ubumenyi buhagije butuma rutanga umusaruro kandi rukabasha no guhatana ku isoko ry’umurimo.

Muri uyu muhango Perezida Kagame yagaragaje ko amashuri yisumbuye akwiye gutanga ubumenyi urubyiruko rukeneye ngo rubashe kuzana impinduramatwara izageza Afurika ku iterambere ryifuzwa.

Yagize ati “Urugendo rugana ku burumbuke Afurika irimo ruzashingira ku ireme ry’uburezi ritangwa n’amashuri yacu kandi amashuri yisumbuye ni ikiraro gikomeye gitegura urubyiruko kugirango ruvemo abakozi b’indashyikirwa mu kazi kanyuranye”

“Iyi raporo irerekana iby’ingenzi dukwiye kwitaho kugirango tubashe guhuza uburezi butangirwa mu mashuri yisumbuye n’ahazaza. Amasomo y’ubumenyi n’ikoranabuhanga agomba kuba inkingi mwikorezi kuko imirimo myinshi ku isi izakomeza guhindura isura mu buryo butunguranye”.

Umukuru w’Igihugu yashimangiye kandi ko imiterere y’isi muri iki gihe irangwa n’impinduka za hato na hato, isaba ko uburezi butangwa buba busubiza ibyo bibazo bukibanda cyane cyane ku bumenyi, ikoranabuhanga ndetse n’ubumenyingiro.

Perezida wa Repuburika Paul Kagame ubwo yari mu Kiganiro cyateguwe na Master Card Fondation

Yakomeje agira ati “Birakwiye ko amavugurura akorwa mu nteganyanyigisho ahuzwa n’isuzumabumenyi nyaryo kandi rijyanye n’igihe[…]Ntitugomba kwigisha ibikwiye gusa ahubwo tugomba no gukora isuzumabumenyi nyaryo. Umwihariko w’afurika uradusaba kugira ubumenyi bwinshi kandi butandukanye mu mikorere yacu kugirango n’urubyiruko rwisanga mu ngorane zirusunikira guta amashuri rubashe kuba rwayasubukura mu buryo bworoshye”.

Guhera mu 2006, Umuryango Master Card Fondation, umaze gushora miliyoni 357 z’amadorali y’Amarika, mu burezi ku mugabane w’Afurika mu bikorwa birimo kubaka amashuri, gutera ingabo mu bitugu amashuri afite abanyeshuri babarirwa mu bihumbi 26, guteza imbere ubumenyi mu by’ikoranabuhanga n’ibindi.

Uretse Perezida wa Rapuburika Paul Kagame, uyu muhango wanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo uwahoze ari Perezida wa Liberia Ellen Johnson Sirleaf ndetse n’umuyobozi wa Master Card Fondation ku Isi, Reeta Roy.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

Related posts

CLADHO yashimiwe uruhare rwayo mu gushishikariza abaturage gutanga ibitekerezo bishyirwa mu igenamigambi

Emma-Marie

Perezida KAGAME yasabye abanyarwanda kwihanganira ingaruka igihugu cyatewe na COVID-19

Emma-marie

Kigali: EU yasabwe kuvanaho imbogamizi ku bagenzi bafite ibyangombwa byerekana ko bakingiwe Covid19

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar