Image default
Amakuru

Gukoresha nabi imari n’umutungo bitumye inzego n’ibigo bya Leta 56 byitaba PAC

Mu itangazo Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda yageneye abanyamakuru yavuze abayobozi b’inzego ibigo bya Leta 56 bagiye kwitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) mu ruhame kugirango basobanure ibijyanye n’imikoreshereze y’imari n’umutungo bya Leta bakoresheje nabi.

Itangazo riragira riti “Inzego n’ibigo bya Leta 56 bigiye kwitaba PAC Kuva kuri uyu wa mbere tariki ya 14 Nzeli 2020, abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta 56 batangiye kwitaba Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo by’Igihugu (PAC) izaba iri mu gikorwa cyo kubariza mu ruhame, kugirango batange ibisobanuro mu magambo ku makosa yagaragayeho muri izo nzego n’ibigo ajyanye n’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu yagaragaye mu isesengura rya raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019.

Iki gikorwa kibaye nyuma y’uko Komisiyo isesenguye raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019, raporo zihariye zakozwe mu bigo, inzego n’imishinga bya Leta, bikaza kuyigaragarira ko muri izi raporo hari zimwe mu nzego zikigaragaramo ibibazo byinshi kandi bikomeye by’imicungire n’imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu bikwiye gucukumburwa mu buryo bwimbitse kugira ngo hamenyekane impamvu nyakuri zibitera, bityo bishakirwe ibisubizo birambye, n’ababigizemo uruhare babiryozwe, mu rwego rwo gukomeza kwimakaza umuco wo gucunga neza ibya rubanda, gukorera mu mucyo, no kubazwa ibyo umuntu akora (accountability).

Perezida wa PAC, Hon. Muhakwa Valens avuga ko Abayobozi b’inzego n’ibigo bya Leta batumijwe muri iki gikorwa, batumiwe hashingiwe ku kuba inzego bayobora zaragaragayeho imicungire itakwihanganirwa, haba mu kubahiriza amategeko agenga imicungire y’umutungo w’Igihugu, no mu kuzuza ibitabo by’ibaruramari.

Yagize ati “tureba niba icyo umutungo wari ugenewe gukora cyarakozwe; ese umuturage yabonye ibyo agombwa? Twanarebye kandi igipimo inzego zubahirizaho inama z’umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta, tunareba niba urwego rugaragaza impinduka mu micungire n’imikoreshereze y’umutungo ruba rwahawe.”

Kuba igikorwa cyo kubariza mu ruhame cy’uyu mwaka, kiri gukorwa hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga (webinar), Hon. Muhakwa Valens asanga nta mpungenge biteye ku migendekere myiza yacyo, kuko ari uburyo bumaze kumenyerwa mu bikorwa byinshi n’inama zinyuranye cyane cyane muri ibi bihe bya COVID-19.

Yongeyeho ko Itangazamakuru rizahabwa umwanya muri iki gikorwa, kugirango rigeze ku banyarwanda imigendekere yacyo.

Buri mwaka Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari n’umutungo by’Igihugu (PAC) ishyikirizwa raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta kugira ngo iyisesengure itegurire Inteko rusange imyanzuro ishyikirizwa inzego bireba, ibyo bigomba kuba byakozwe mu gihe kitarenze amezi atandatu abarwa guhera igihe umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta aba yashyikirije Inteko ishinga amategeko raporo.

Related posts

Kubera iki mu Rwanda ijoro ry’ibarura riba Tariki 15 Kanama ?

Emma-Marie

Kigali: Aba Islamu b’Abashia bahangayikishijwe n’urugomo bakorerwa na bagenzi babo b’Abasuni

Emma-Marie

Abaherutse kuva muri Guma mu Rugo baragira inama abagikerensa COVID19

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar