Image default
Amakuru

Gatsibo :Akanyamuneza ku bahinzi bahanganye n’imihindagurikire y’ibihe bakoresheje kuhira  

Bamwe mu bahinzi bo mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo bakorera muri Koperative ‘Abahuje akabuga’ barishimira uburyo babifashijwemo na RAB ndetse na Hinga Weze babashije  guhangana n’imihindagurikire y’ibihe bakoresheje kuhira byatumye umusaruro urushaho kwiyongera. 

Gasana Jean Nepomusene, ahagarariye koperative ‘Abahuje akabuga’ avuga ko gukoresha uburyo bwo kuhira imyaka muri  koperative byabagiriye akamaro.

Yagize ati : “Twari abaturage batuye hano tugira ikibazo cy’amapfa, ubutaka bwacu ni umucanga bwarumaga cyane mu gihe cy’izuba ntihagire ikintu tweza ariko ubu siko bikimeze kuko kubera kuhira umusaruro wacu wariyongereye bigaragara.”

Yakomeje avuga ko bari bafite n’ikibazo  cyo kuvangavanga imyaka bahinga itandukanye mu murima umwe ntibitange umusaruro.

Yagize ati : “Ntabwo umuhinzi washoboraga kuba wamubaza ngo weza iki ngo agire icyo yakwereka ariko ubu twaje kugira igitekerezo cyo guhuza ubutaka tubuhuza turi abantu 28, tugira amahirwe yo kubona umuterankunga Hinga Weze ndetse na RAB batwitayeho baduha amazi mu buryo bwo kuhira ubundi twahingaga ibihembwe by’ihinga bibiri mu mwaka ariko ubu duhinga ibihembwe by’ihinga bitatu.”

Kuri ubu aba bahinzi bejeje ibitunguru n’amashu mu gihe ubundi ngo babaga bicaye imirima yabo ipfa ubusa.

Mukanziza Solange, umunyamabanga w’iyi koperative avuga ko bahinze hegitari 2 z’amashu n’ibitunguru mu gihe cy’izuba, barazuhira ku buryo kuri ubu igiciro cy’imboga cyagabanutse.

Avuga ko Hinga Weze yabafashije kuhira bituma bava ku gusarura imifuka itatu y’ibigori ahubwo buri muntu asarura hejuru ya toni enye.

Naho Nyiranshuti Miriam,  utuye mu kagari k’Akabuga, mu Murenge wa Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo avuga ko mbere Hinga Weze itarabigisha iibijyanye n’imihindagurikire y’ikirere ngo ibagezeho  amazi yo kuhira bahingaga mu bihembwe by’ihinga bibiri ariko kuri ubu ngo basigaye bahinga  mu bihembwe by’ihinga bitatu bigatuma bihaza mu  biribwa kandi bagasagurira amasoko.

Hinga Weze yashyizeho uburyo bwo kuhira imyaka ku butaka buto bugera kuri hegitari 200, ubu buryo bukoreshwa habungabungwa ibidukikije nk’uburyo bwo gukoresha ingufu z’imirasire y’izuba, gukoresha amatiyo y’amazi abahinzi bakabasha kuhira.

Hinga weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo kugira ngo bazamure imibereho n’imirire myiza banazamure uburyo bwo kubaho bushingiye ku buhinzi no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Rose Mukagahizi

 

 

 

 

Related posts

“Gukuraho isakaro rya asbestos bizaba byarangiye muri Kamena 2023”

Emma-Marie

Nyabihu: Sagahutu wakoraga inzoga yitwa ‘Dunda Ubwonko’ yatawe muri yombi

Emma-marie

Bugesera: Abahinzi barakataje mu kungurana ubumenyi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar