Image default
Amakuru

CLADHO  yagobotse abana bacikanwe na gahunda yo kwigira kuri Radio

Impuzamiryango CLADHO yatangiye igikorwa cyo guha amaradio abana bakomoka mu miryango itishoboye kugirango badakomeza gucikanwa na gahunda yo kwigira kuri Radio.

Mu ntangiriro za Mata 2020, Ikigo cy’Igihugu cyita ku Burezi (REB),cyatangije gahunda yo kwigishiriza abana mu ngo iwabo hifashishijwe uburyo bw’iyakure burimo na radio. Bamwe mu bana bakomoka mu miryango itishoboye bakaba barakomeje kugaragaza ko batabasha gukurikira aya masomo kubera ko iwabo batagira radio.

Iki kibazo CLADHO yagiteye imboni ikivugutira umuti, kuri uyu wa 17 Nzeri 2020, ihereye mu Karere ka Nyaruguru, ikaba yahaye abana bo mu miryango itishoboye radio 88, mu Karere ka Bugesera izatanga 87 mu Karere ka Gatsibo itange radio 91.

Evariste Murwanashyaka ushinzwe ibikorwa muri Cladho (hagati) ahereza umwana radio

Umwe mu bana wahawe radio yagaragaje amarangamutima ye agira ati “Ubusanzwe Sinabashaga gukurikira amasomo nk’abandi kubera ko iwacu nta radio tugira. Ndashimira CLADHO cyane kuko ubu ngiye kubasha gukurikira amasomo nk’abandi”.

Umuhuzabikorwa w’imishinga y’impuzamiryango y’uburenganzira bwa muntu CLADHO, Evariste Murwanashyaka, yabwiye Iriba News ko kubera ingamba z’igihe gito zafashwe kugira ngo abanyeshuri babone amahirwe yo gukomeza kwigira mu rugo, amasomo anyuzwa kuri radiyo basanze ari ngombwa ko bafasha abana bo mu miryango itishoboye kugirango badakomeza gucikanwa.

Yagize ati “Gutakaza igihe cyo kwiga bishobora kugira ingaruka zikomeye ku bana n’ejo hazaza habo. Ni muri urwo rwego twatangiye guha radio abana bo mu miryango itishoboye, izizatangwa mu turere dutatu zigera kuri 260 zikaba zikoresha imirasire y’izuba kandi zifite itoroshi ku buryo niyo byaba ari ninjoro umwana atabura urumuri kugirango akurikire amasomo atekanye”.

Abana bo mu miryango itishoboye bacikanwaga n’amasomo kubera kutagira radio babonye igisubizo

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe uburezi ‘REB’ kivuga ko kwigisha abanyeshuri hifashishijwe iyakure, byongewemo imbaraga nyuma y’aho amashuri yose kuva ku y’incuke kugeza no kuri kaminuza, yaba aya Leta n’ayigenga afungiwe bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, iyi gahunda kandi ikaba ifasha abana kutarangara no kutibagirwa ibyo bigishinjwe.

Iriba.news@gmail.com

Related posts

COVID-19: Abarenga ku mabwiriza bagabanutseho abasaga 50%

Ndahiriwe Jean Bosco

Nyagatare: Abaturage basabwe guca ukubiri na magendu

Emma-Marie

Uko VUP yahinduye amateka y’Abanyarwandakazi batishoboye

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar