Image default
Amakuru

COVID-19: Abarenga ku mabwiriza bagabanutseho abasaga 50%

Raporo ya  Polisi y’u Rwanda iragaragaza ko  umubare w’abantu barenga ku mabwiriza y’Igihugu yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 wagabanutse ku gipimo cya 50.2%. Uku kugabanuka kwaturutse ku mabwiriza mashya  inama y’Abaminisitiri  iherutse gusohora tariki ya 04 Mutarama uyu mwaka harimo no gufunga bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Raporo ya Polisi y’u Rwanda yagereranyije iyubahirizwa ry’amabwiriza ishingiye ku bikorwa byabaye hagati ya tariki ya 29 Ukuboza 2020  na tariki ya 4 Mutarama 2021 ndetse n’ibikorwa byabaye hagati ya tariki ya 5 n’iya 8 Mutarama 2021.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera

Abantu  ibihumbi 48,263 nibo bagaragaye mu cyumweru cya mbere mu gihe abantu ibihumbi 24,026 bagaragaye hagati ya tariki ya 5 n’iya 8 Mutarama. Mu cyumweru cyaganaga tariki ya 4 Mutarama 2021 abantu  ibihumbi 46, 947 bafashwe batambaye agapfukamunwa ndetse batubahirije intera hagati y’umuntu n’undi. Ni mugihe hagati ya tariki ya 5 n’iya 8 bari ibihumbi 23,647.

Imodoka 616, Moto 415 n’amagare 285 byafashwe muri icyo cyumweru ubwo habaga ibikorwa byo kugenzura abatubahirije amasaha yo kuba bagenze aho bataha, abatambaye agapfukamunwa n’abatubahirije intera hagati y’umuntu n’undi.  Hagati ya tariki ya 5 n’iya 8 Mutarama 2021 umubare w’imodoka, moto n’amagare byaragabanutse bigera ku 162, 177 na 40.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police(CP) John Bosco Kabera yavuze ko iri gabanuka ryagaragaye nyuma y’imyanzuro y’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 04 Mutarama 2021.

Yagize ati “Nk’urugero abanyamaguru barenga ibihumbi 6,700 nicyo cyari ikigereranyo cy’abantu bafatwaga mu gihugu hose mbere ya tariki ya 04 Mutarama 2021, ariko guhera tariki ya 5 Mutarama umubare w’abarenga ku mabwiriza waragabanutse bagera ku kigereranyo cy’abantu ibihumbi 5,900.”

CP  Kabera yakomeje avuga ko  n’imodoka zagabanutse ku ijanisha rya 88 kugera kuri 40 ku munsi , moto zavuye kuri 59% kugera kuri 44% naho amagare byavuye kuri 40% bigera ku 10% ku munsi. Yavuze ko ahanini byaturutse ku gufunga bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi guhera ku isaha ya saa kumi n’ibyiri z’umugoroba.
Yagize ati  “Iri gabanuka ry’abarenga ku mabwiriza ryaturutse ku kuba hari bimwe mu bikorwa by’ubucuruzi bisigaye bifungwa guhera ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Ibi kandi bikajyana n’ubufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda n’izindi nzego twavuga abanyerondo, urwego rwunganira Akarere mu gucunga umutekano(DASSO), Urubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abayobozi mu nzego z’ibanze.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage muri rusange gukomeza  kubahiriza amabwiriza buri muntu akabigira ibye . Ubonye urenze ku mabwiriza akihutira kumukebura  byananirana akabimenyesha ubuyobozi  bumwegereye. CP Kabera yavuze ko  ibi bizafasha Leta mu gukomeza kurwanya COVID-19.

Raporo itangwa buri munsi n’inzego z’ubuzima yagaragaje ko tariki ya 08 Mutarama 2021 mu Rwanda HARI abantu ibihumbi 9,368 bari bamaze kwandura COVID-19, abagera ku bihumbi 6,940 bari bamaze gukira naho abantu 115 nibo bari bamaze guhitwanwa n’iki cyorezo.

Ni kenshi Polisi y’u Rwanda ihora ikangurira abantu kubahiriza amabwiriza yo kurwanya COVID-19 ndetse ifatanije n’izindi nzego ikagenzura ko ayo mabwiriza yubahirizwa.

SRC:RNP

Iriba.news@gmail.com

Related posts

RIB yafunze umuforomo n’umuganga bo ku ivuriro ‘Santé pour tous’

Ndahiriwe Jean Bosco

Abacyekwaho kwiba batiri ku minara bafashwe

Emma-Marie

Internews encourages Journalists to prioritize accuracy in their news reporting

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar