Image default
Abantu

Padiri Obald Rugirangoga yitabye Imana

Padiri Ubald Rugirangoga uzwi mu bikorwa byo gusengera abarwayi, yitabye Imana mu rukerera rwo ku uyu wa gatanu tariki 8 Mutarama 2020, aguye mu bitaro byo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Umwe mu bihaye Imana muri Kiliziya Gatolika utifuje ko dutangaza amazina ye, abwiye Iriba News ko padiri Obald yari arwaye coronavirus, akaba yitabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.

Mgr Hakizimana Célestin, Umushumba wa Diyoseze ya Gikongoro n’Umuyobozi wa Diyosezi ya Cyangugu, yemeje ko Padiri Obald yitabye Imana kandi ko mbere  yuko yitaba Imana yari yaravuze ko ashaka kuzashyingurwa mu Rwanda.

Padiri Rugirangoga Ubald yamenyekanye cyane kubera ibikorwa by’isanamitima n’ibindi byiganjemo ibyo gusengera abarwayi bagakira. Amaze imyaka irenga 32 yarihaye Imana aho kuri ubu ari Umupadiri muri Diyoseze ya Cyangugu ariko agakunda kuba ari no mu bindi bice by’igihugu aho aba ategerejwe n’abantu benshi ngo abasengere.

Yavukiye ahahoze ari muri Perefegitura ya Cyangugu (mu Ntara y’Iburengerazuba), Komini ya Karengera muri Segiteri ya Rwabidege muri Paroisse ya Mwezi. Hari muri Gashyantare 1955.

Yize amashuri abanza i Rwabidege kuva 1962 kugera 1968. Ayisumbuye yayigiye mu iseminari nto yitiriwe Mutagatifu Piyo wa cumi i Nyundo kugera mu 1973 aho yaje kwirukanwa azira ubwoko bwe, ajya kuyakomereza i Burundi.

Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 1978, aza gukomeza mu iseminari nkuru ya Nyakibanda. Yahawe isakaramentu ry’Ubusaseridoti tariki ya 22 Nyakanga 1984, abuherwa i Mwezi. Yemeza ko yabaye Padiri kuko yumvise ijwi rimusaba kwigisha urukundo mu Rwanda. Yaje kurokoka Jenoside yakorewe Abatutsi ariko benshi mu muryango we barimo na nyina barishwe. Se umubyara, we yishwe mbere ahagana mu mwaka wa 1970 azira ko yari umututsi.

Mu mwaka wa 2015 Padiri Ubald yagizwe umurinzi w’igihango kubera uruhare yagize mu gutangiza gahunda y’Ubumwe n’Ubwiyunge yatangije muri Paruwasi ya Mushaka, ikaba yarabyaye imbuto nyinshi mu baturage ndetse inarenga imbibi igera no mu zindi Paruwasi.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

Related posts

Jacob Zuma yijyanye gufungwa

Emma-Marie

Musanze: Umugore wakoraga ubukorikori bukamwinjiriza ibihumbi 600.000frw ku kwezi arataka igihombo yatewe na Covid-19

Emma-marie

RIB yafunze ucyekwaho gusambanya abagore n’abakobwa ku gahato

Emma-Marie

1 comment

DUFATANYE J.Leonard January 8, 2021 at 6:45 pm

Your Comment
Uwo mupadiri twamukundaga,Imana imwakire mu bayo.

Reply

Leave a Comment

Skip to toolbar