Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, Umukuru w’Igihugu Paul Kagame yabajijwe ku nkunga ya kuri miliyoni y’amadorari y’Amerika u Rwanda ruherutse guha AU na CDC, avuga ko iyo ibihugu bigize uyu muryango biri gukora neza u Rwanda rubyungukiramo.
Ibinyamakuru bya Leta, ibyigenga hamwe n’Ibinyamakuru Mpuzamahanga, kuri uyu wa 27 Mata 2020 byitabiriye ikiganiro Perezida Kagame yagiranye n’abanyamakuru hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo gukomeza kubahiriza ingamba zo kurwanya Coronavirus.
Asubiza umunyamakuru wari umubajije ku bavuga ko inkunga ya miliyoni $1 u Rwanda ruherutse guha AU na CDC yakabaye yarahawe Abanyarwanda, Perezida kagame yavuze ko ibyo atari byo.
Ati “Hagomba kubaho ubufatanye n’ibindi bihugu kuko inyungu zivamo zigera no ku Banyarwanda kuko iyo AU cyangwa CDC biri gukora neza, u Rwanda rubyungukiramo”.
Umukuru w’Igihugu yakomeje avuga ko iyo nkunga yatanzwe yakuwe mu yo u Rwanda rwari rwakusanyije yo gufasha Abanyarwanda muri ibi bihe.
Tariki ya 22 Mata 2020 nibwo habaye inama yahuje abayobozi ba AU, abayobozi b’ibihugu n’ab’Ihuriro ry’Abikorera muri Afurika, yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho (video conference) muri iyo namo niho U Rwanda rwageneye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) inkunga ya miliyoni 1$, akabakaba miliyoni 935 Frw yo guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.
Iyi nama yayobowe na Perezida wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe. Mu bayitabiriye harimo Perezida Kagame w’u Rwanda; Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe n’abandi.
Iriba.news@gmail.com