Image default
Utuntu n'utundi

Menya ibyiza n’ibibi byo guhoberana

Abahanga mu bumenyamuntu n’ibyiyumviro bya muntu bavumbuye ko buhoraberana ari umuti ukomeye w’indwara n’uburibwe butandukanye bukunze kwibasira ikiremwamuntu ndetse bukaba bwaba intandaro y’urupfu.

Top santé yifashishije igitabo kitwa ‘Hug Terapy’ cyanditswe na Dr. Stone Kraushaar, bavuga ko guhoberana bivura indwara nyinshi zirimo izifata umutima, kwiheba, umunaniro ukabije, kwigunga, uburakari bwa hato na hato n’izindi zitandukanye zijyana n’imitekerereze ya muntu.

Guhoberana kandi bituma umuntu atera imbere mu mitekerereze n’inyuma ku mubiri (psychological and physical development). Bakomeza bavuga ko guhoberana neza (byimbitse) byongera ibyiyumviro byo kumva unyuzwe kandi wifitiye icyizere ndetse bigafasha umuntu gohorana akanyamuneza, bikanongerera ubwonko ubushobozi bwo kwibuka.

Ubushakashatsi kandi bwakozwe n’ikigo cyo muri Amerika gishinzwe kwita ku buzima bwo mu mutwe, bugaragaza ko guhoberana bifasha mu kugabanya umunaniro (stress) ndetse n’ingaruka zawo ku mubiri.

Ubundi bushakashatsi bwakorewe ku batuye agace kamwe k’umujyi wa New York bari mu kiruhuko cy’izabukuru aho bashishikarije abantu bafite imyaka itandukanye guhoberana n’abakozi baho kugira ngo bongere ubuzima bwiza, bwerekanye ko abakuze batuye aho babashije guhoberana nibura gatatu ku munsi bari bafite imbaraga kurusha abandi, byagabanyije agahinda gakabije, bifasha kuba basoma neza kandi bakabasha kubona ibitotsi neza kurusha abatarobonye ababahobera.

Nubwo hagaragajwe ibyiza bitandukanye byo guhoberana, twabibutsa ko bishobora no kuzana akaga ko kwanduzanya indwara z’ibyorezo nka Covid-19, Ebola n’izindi zandurira mu matembabuzi.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Mu myaka iri imbere hari ibihugu bishobora kuzamirwa n’inyanja burundu

Emma-Marie

Argentine: Depite yasabwe kwegura azira gukorakora amabere y’umugore we mu nama

Emma-marie

Hari abasaba gatanga kubera Social Media-Ubushakashatsi

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar