Image default
Ubutabera

Paul Rusesabagina arakomeza gufungwa iminsi 30 y’agateganyo

Urukiko rw’ibanze rwa Kagarama mu mujyi wa Kigali rumaze gutegeka ko Paul Rusesabagina uregwa ibyaha 13 bigendanye n’iterabwoba akomeza gufungwa by’agateganyo.

Umucamanza yavuze ko hari ibimenyetso bikomeye ku byaha 13 Rusesabagina aregwa, bityo akwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo iminsi 30 ngo “atabangamira iperereza”.

Umunyamakuru wigenga uri mu rukiko yabwiye BBC ko umucamanza amaze kuvuga ibi, Rusesabagina ubwe yahise asaba ijambo. Avuga ko ajuririye iki cyemezo.

Mu ibunirasha riheruka, uruhande rwe rwari rwasabye ko arekurwa agakurikiranwa adafunzwe kubera impamvu zirimo uburwayi.

Ubushinjacyaha bwari bwasabye ko akomeza gufungwa, buvuga ko hasanzwe hari uburyo abafunze barwaye bavurwa.

Icyemezo cy’urukiko cy’uyu munsi kuwa kane kivuze ko  Rusesabagina ashobora guhita ajya gufungirwa muri imwe muri gereza zo mu Rwanda.

Rusesabagina aregwa ibyaha bishingiye ku bitero by’umutwe wa FLN ku Rwanda mu 2018 na 2019, byaguyemo abantu mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ahegereye ishyamba rya Nyungwe.

Umutwe wa FLN ni ishami rya gisirikare ry’impuzamashyaka MRCD-Ubumwe, Bwana Rusesabagina abereye umukuru wungirije.

SRC:BBC

Related posts

Fatou Bensouda yahawe akazi gashya na UN

Emma-Marie

Urayeneza yagizwe umwere ku byaha bya jenoside

Emma-Marie

Amerika yohereje mu Rwanda umugore wa kabiri ukurikiranweho uruhare muri Jenoside

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar