Image default
Ubutabera

Gicumbi: Ucyekwaho gushyira umwana ku ngoyi yatawe muri yombi

Polisi y’u Rwanda, ibinyujije kuri Twitter yavuze ko yataye muri yombi umugabo wo mu Murenge wa Rutare mu Karere ka Gicumbi, acyekwaho guhotera umwana.

Ifoto yashyizwe kuri Twitter n’uwitwa Mucyo Alexandre kuri uyu wa 20 Nzeri 2020, igaragaza umwana w’umuhungu uri hagati y’imyaka irindwi n’imyaka 10 ahambiriye kuri moto, amaboko aboheye inyuma kandi azirikishije umukoba, amaguru nayo yari aboheshejwe umukoba adakora hasi.

Abakuru n’abato bari bashungereye uyu mwana, iruhande rwe hahagaze umugabo mu gihe hari n’abandi ubona ko bari gufotora bifashishije telephone.

Polisi y’u Rwanda ibinyujije ku rukuta rwayo rwa Twitter yanditse iti “Mwiriwe Mucyo, mwakoze ku makuru mwatanze, Ngendonziza Gilbert wagaragaye ku  ifoto yaziritse umwana kuri moto yafashwe. Afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Rutare akurikiranweho ihohotera rikorerwa umwana, mu gihe umwana yajyanwe kwa muganga”.

Iyi nkuru turacyayikurikirana…

Photo:Social Media

 

Related posts

Twahirwa Séraphin yahaga Interahamwe ‘Amapeti’ nk’aya gisikare-Ubuhamya

Emma-Marie

Umutangabuhamya yavuze ibitero byishe Abatutsi yahuriyemo na Claude Muhayimana

Emma-Marie

Abahamwe n’icyaha cyo gusambanya abana bagiye gushyirwa ku karubanda

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar