Image default
Amakuru

Covid-19: Hari ababyeyi basezereye abakozi imirimo yo mu rugo iharirwa abana b’abakobwa

Muri ibi bihe amashuri yafunzwe kubera icyorezo cya Covid-19 bamwe mu babyeyi basezereye abakozi bo mu rugo maze imirimo y’urudaca bayiharira abana babo b’abakobwa

Kuva amashuri yafunga muri Werurwe 2020 kubera icyorezo cya Covid-19, hari imiryango yahise isezerera abakozi kubera impamvu maze imirimo yo mu rugo irimo gukubura, kumesa, gukoropa inzu, koza barumuna na basaza babo no kubaheka, kujya ku isoko, guteka, hamwe n’indi mirimo y’urudaca tutarondoye niyo ikoreshwa bamwe mu bana b’abakobwa nkuko abo mu Karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali bari hagati y’imyaka 10 -17 babidutangarije.

Mahoro Grace (Amazina twayahinduye) abana n’ababyeyi be mu Kagari Kimisagara, Umurenge wa Kimisagara, avuka mu muryango w’abana bane akaba ari we mukobwa urimo. Se na nyina bakora ubushabitsi buciriritse.

Yagize ati “Mfite imyaka 15 niga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye. Amashuri amaze guhagarara papa na mama baravuze ngo umukozi najye iwabo imirimo yo mu rugo nzajye nyikora mfatanyije na basaza banjye, ariko nta kintu na kimwe bamfasha babyuka bicaye bakanazerera[…]njya kuryama naniwe sinjya mbona n’umwanya wo gusubiramo amasomo nk’abandi”.

Umwe mu bana twaganiriye avuga ko iwabo basezereye umukozi, imirimo yo mu rugo akaba ariwe iharirwa

Keza Asia w’imyaka 17 abana na nyina na murumuna we mu Murenge wa Nyamirambo nawe avuga ko ariwe ukora akazi ko mu rugo. Ati “Kubera ko nirirwa mpetse murumuna wanjye nkanakora indi mirimo yo mu rugo mama wanjye yagiye gucuruza mu isoko, nsigaye njya kuryama numva mbabara umugongo no mu gatuza nta mwanya wo gusubiramo amasomo mbona”.

“Abakobwa bakora neza imirimo yo mu rugo kurusha basaza babo”

Bamwe babyeyi twaganiriye bavuga ko guhagarika abakozi muri ibi bihe kugirango akazi ko mu rugo gakorwe n’abana byatewe n’ikibazo cy’amikoro ndetse no kwigisha abana gukora.

Mujawayezu Rose yagize ati “Umukozi namuhagaritse kubera ikibazo cy’amikoro kandi mbona abana bahari[…]Gutoza umwana w’umukobwa gukora imirimo yo mu rugo ni byiza kuko bituma akura atari umwasama, ariko biba byiza na basaza be bamufasha ntavunike wenyine mu gihe badafite umukozi.”.

Ndahayo Emile nawe ati “Byari bikwiye ko umukozi tumusezerera kugirango abana batanu dufite bamenye gukora, ariko nyine usanga abakobwa aribo bavunika cyane kurusha basaza babo kubera imyumvire kuko nkanjye mbona ho abakobwa banjye aribo bakora neza imirimo yo mu rugo kurusha basaza babo”.

Itegeko n° 66/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryasohotse mu igazeti ya Leta nomero idasanzwe yo ku wa 06/09/2018, rikaba ryaragiyeho risimbura itegeko n° 13/2009 ryo ku wa 27/05/2009 rigenga umurimo mu Rwanda.

Ingingo ya 5, iteganya ko imyaka fatizo yo gutangira gukora akazi ari cumi n’itandatu (16). Icyakora, umwana uri hagati y’imyaka cumi n’itatu (13) na cumi n’itanu (15) yemerewe gukora gusa imirimo yoroheje mu rwego rwo kwitoza umurimo.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Nyarugenge: Dasso zabyukiye mu gikorwa cyo kubakira umuturage utishoboye

Emma-Marie

Abacuruza amata y’Inyange bahenda abaguzi akabo kashobotse

Emma-Marie

Minisitiri Gatabazi yasabye ko gusiragiza umuturage mu buyobozi birangira

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar