Image default
Amakuru

Covid-19 yarushijeho kumvikanisha akamaro k’ikoranabuhanga

Bamwe mu banyarwanda bavuga ko imyumvire yabo ku bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga yahindutse kuva icyorezo cya Covid-19 cyaduka serivisi zitandukanye zikaba zisigaye zisabwa zikanatangwa hifashishijwe uburyo bw’iyakure.

“Ntibyari bisanzwe ko inama y’abagize Guverinoma iterana hifashishijwe ikoranabuhanga yewe n’abadepite basigaye baterana hifashishijwe ikoranabuhanga kubera covid-19. Si ibyo gusa kuko ubu  service zitandukanye zisigaye zitangwa hifashishijwe internet. Kubikuza amafaranga, kwitabira inama, imanza, gutanga ibitekerezo gusaba ibyangombwa hifashishijwe ikoranabuhanga kuko nta yandi mahitamo yari ahari.”

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho n’abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bagaragaza ko icyorezo cya Covid-19 cyatumye bumva neza akamaro ko gukoresha ikoranabuhanga.

Bizumuremyi Daniel wo mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Jabana, ni umuhinzi uvuga ko atari azi ko umuntu yakwitabira inama yifashishije ikoranabuhanga ngo atange n’ibitekerezo.

Yagize ati “Kubera corona inama zihuza abantu benshi ubona ko zahagaze, ariko mu minsi ishize batumyeho mu nama ku murenge igihe cya bya byiciro bishya by’ubudege nuko twicara imbere ya televiziyo dutanga ibitekerezo tukajya tunabaza ibibazo abantu bo muri Minisiteri bakadusubiza. Ibi bintu ni ubwa mbere nari mbibonye natashye nacitse ururondogoro.”

Imwe mu nama y’abagize Guverinoma yateranye hifashishijwe ikoranabuhanga, iyobowe na Perezida Paul Kagame

Mujawayezu Madelaine wo mu Karere ka Rwamagana, avuga ko umugabo we afungiye muri Gereza ya Nyarugenge yaburanye hifashishijwe ikoranabuhanga.

Yagize ati“Icyorezo cya korona cyateye agomba kuburana mu kwezi kwa 5 bavuze ko imanza n’ibindi bikorwa bihuza abantu benshi bihagaze numvise agahinda kanyishe. Hashize iminsi twumva azaburana hifashishijwe ikoranabuhanga nuko araburana bamukatira imyaka ibiri. Numvise nduhutse kuko gufungwa utazi igihe uzaburanira ni ikibazo.”

Bamwe mu baturage twaganiriye badafite radio n’abafite telephone zisanzwe cyangwa se izigezweho ‘Smartphones’ bavuga ko bagorwa no gutanga ibitekerezo cyangwa se gukurikirana inama ziba hifashishijwe ikoranabuhanga, basaba Leta kubagoboka mu gihe hari n’abavuga ko batangiye kwizigamira kugirango nabo bazabashe kwigurira telephone.

Hari n’abatubwiye ko iyo hari icyangombwa bakeneye bikaba ngombwa ko bifashisha urubuga IREMBO bibasaba FRW menshi kubera ko nta telephone batunze ngo babyikorere.

 “Nibyo koko ubu ibintu byinshi bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga”

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (Minaloc), Havugimana Joseph Curio, yabwiye IRIBA NEWS ko service nyinshi zisigaye zitangwa hifashishishijwe.

Yagize ati “Nibyo koko kubera COVID-19 ubu ibintu byinshi bisigaye bikorwa hifashishije ikoranabuhanga yaba inama ndetse na serivisi. Ariko iki cyorezo cyaje tumaze igihe kinini dushyize serivisi nyinshi zitangirwa mu nzego z’ibanze ku rubuga IREMBO rutangirwaho serivisi za leta hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Uyu muyobozi yakomeje avuga ko hakozwe n’ubukangurambaga bwiswe “byikorere” bukangurira abaturage kwisabira serivisi aho gusaba ubufasha muri ‘cyber café’ kuko zibaca andi mafaranga y’inyongera.

Bamwe mu bagize Inteko ishinga amategeko bitabiriye inama hifashishijwe ikoranabuhanga

Imibare y’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) igaragaza ko kugeza muri Kamena y’uyu mwaka wa 2020, Abanyarwanda bangana na 62.3% ari bo bakoreshaga “internet”.

Mu mwaka wa 2019-2020 Abanyarwanda bakoreshaga “internet” igendanwa cyangwa iteye ahantu hamwe (fixed) bavuye kuri 6,234,520 mu mpera za Kamena 2019 bagera kuri 7,886,771 mu mpera za Kamena 2020, bangana n’ubwiyongere bwa  26.5%.

Imibare yerekana ko internet ya 2G na 2.5G zigera ku buso bwa 99.13% mu gihugu no ku baturage 99.92% ; internet ya 3G na 3.5G zigera ku buso bwa 77.40% no ku baturage 93.37%, mu gihe 4G LTE igera ku buso bwa 94.2% no ku baturage 96.6%.

Muri iri tumanaho ryose telefoni zigendanwa ziza imbere kuko n’abazitunze biyongereye, bakagera kuri 9, 700,609 bangana na 82.1% by’abaturage bose kugeza mu Ukuboza 2018 mu gihe abakoresha telefoni zo mu nzu ari 12,960 bingana na 0.1%.

Emma-Marie Umurerwa

emma@iribanews.com

 

 

 

 

 

Related posts

In Jogging Therapy, You Can’t Run From Your Feelings

Emma-marie

Imashini zipima virusi itera SIDA zigiye kwifashishwa mu gupima COVID-19

Emma-marie

Bugesera: Abahinzi barakataje mu kungurana ubumenyi

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar