Bamwe mu bahinzi bagize Koperative Twitezimbere Muhinzi ikorera mu Murenge wa Nyarugenge ndetse na Koperative Abakoranamurava ikorera i Mayange mu Karere ka Bugesera bakoreye urugendo shuri mu Murenge wa Rweru basura itsinda Agaciro bagamije kwiyungura ubumenyi mu bikorwa by’ubuhinzi.
Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Kanama 2020 aho bamwe mu bagenerwabikorwa b’umushinga USAID Hinga Weze bitabiriye uru rugendo shuri bavuze ko bungutse ubumenyi butandukanye harimo akamaro ko gusasira ibihingwa no gutegura ingemye ndetse bahamya ko bazabisangiza abandi kugira ngo umusaruro uzarusheho kwiyongera.
Tuyisenge Vianney, Perezida wa Koperative Twitezimbere Muhinzi ikorera mu Murenge wa Nyarugenge, Akagari ka Murambi yavuze ko bungutse byinshi kuko bo batangiye vuba.
Yakomeja avuga ko gusasira imyaka ari byiza kuko abandi bababwiye ko bavomerera kabiri mu cyumweru mu gihe bo babikoraga buri munsi. Byongeye kandi ngo buri wese yishakiraga imbuto rimwe na rimwe ugasanga si nziza, ubu rero ngo bize ko bagomba kujya bategurira imbuto hamwe.
Perezida w’Abakoranamurava ba Mayange, Biziyaremye Felicien yavuze ko bungutse ubumenyi burimo ibyo gusasira imyaka kuko iyo isasiwe izamuka neza ndetse n’ubutaka bukabasha kubika amazi. Uretse ibyo, ngo babonye izindi mbuto bahinga nka Watermelon akaba agiye gushishikariza bagenzi be nabo kuzihinga.
Umuyobozi muri USAID Hinga Weze ushinzwe ibikorwa Ndagijimana Narcisse yavuze ko abahinzi b’i Mayange na Nyarugenge baje kureba uko bagomba kubyaza umusaruro ibikorwa remezo byo kuhira ndetse n’uburyo bahuza tekiniki zose z’ubuhinzi kugira ngo amazi abyazwe umusaruro.
Mu bindi, avuga ko uru rugendo shuri ari ukugira ngo abahinzi basangire ubumenyi n’ubunararibonye buzatuma barushaho kubyaza umusaruro ibikorwa remezo byakozwe mu Murenge wa Nyarugenge na Mayange.
Hinga weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga (USAID), ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire mu ntego yo gufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo kugira ngo bazamure imibereho n’imirire myiza banazamure uburyo bwo kubaho bushingiye ku buhinzi no guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.
Rose Mukagahizi