Image default
Amakuru

Bugesera: Abaturage batishoboye bahawe ‘Udupfukamunwa’ na Manzi Fondation

Manzi Fondation yaguriye abaturage 500 batishoboye ‘Udupfukamunwa’ mu rwego rwo kubafasha kurushaho kurwanya no kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Umunyarwanda uba mu Bwongereza, Manzi Aloys, abinyujije mu muryango yashinze mu Rwanda witwa ‘Manzi Fondation’ yaguriye udupfukamunwa 500 bamwe mu baturage batishoboye bakuwe ku Birwa bya Mazane na Sharita bakaba baratujwe mu Mudugudu w’Ikitegererezo rwa Rweru.

Manzi, avuga ko akimara kumva ko hari abaturage badafite ubushobozi bwo kwigurira ‘Agapfukamunwa’ byamukoze ku mutima afata icyemezo cyo gufasha bamwe muri bo.

Manzi Aloys, umunyarwanda uba mu Bwongereza.

Aganira na Iriba News, yagize ati “Tukimara kumenya inkuru y’uko hari abaturage batishoboye batabasha kwigurira agapfukamunwa twumvise bibabaje kandi nk’abanyarwanda twese tugomba gufashanya kugirango turwanye Covid-19. Kuri iyi nshuro twaguze udupfukamunwa 500 kandi nibiba ngombwa tuzongera umubare”.

Yakomeje agira inama abanyarwanda bo muri ‘Diaspora ‘ kugira uruhare mu gufasha abanyarwanda bari hirya no hino mu gihugu badafite ubushobozi bwo kwigurira ‘Agapfukamunwa’ kugirango babashe kwirinda icyorezo cya Covid-19.

Uwari uhagarariye umuyobozi w’Umurenge wa Rweru, Mukeshimana Jean Claude, yashimiye Manzi Fondation kuri iki gikorwa, aboneraho no gusaba abaturage gukomeza kwirinda covid-19.

Ati “Icyorezo kirahari wowe nanjye tugomba kubahiriza amabwiriza yose twahawe kugirango tugitsinde”.

By’umwihariko ku batuye mu mudugudu, yababwiye ko bagomba kwambara ‘agapfukamunwa ‘ neza igihe cyose basohotse mu nzu kandi bakibuka kukagirira isuku no kubahiria andi mabwiriza yo kwirinda iki cyorezo harimo gukaraba intoki amazi meza n’isabune, guhana intera ya metero, kwirinda guhoberana n’ibindi.

Manzi Fondation isanzwe ikora ibikorwa bitandukanye byo gufasha abatishoboye, by’umwihariko mu Ntara y’Amajyaruguru.

Bimwe mu bikorwa ikora harimo kwishyurira abana bo mu miryango itishoboye amafaranga y’ishuri, kubagurira ibikoresho by’ishuri, kwishyurira abatishoboye ubwisungane mu kwivuza ndetse no kuremera iyo miryango mu bijyanye n’ubworozi.

Iriba.news@gmail.com

 

Related posts

Mu nama ya UN Trump yashinje Ubushinwa ‘kwanduza isi’ Coronavirus

Emma-marie

Umurongo Perezida Kagame yatanze ku kibazo cy’ ubutaka bw’abanyarwanda bahunze 1959 ntiwashyizwe mu bikorwa

Emma-marie

Kigali: Bivugwa ko batanga amazi mu kimbo cya Sanitizer

Emma-marie

Leave a Comment

Skip to toolbar