Image default
Amakuru

RIB yafunze abanyeshuri bacyekwaho gushinga umutwe w’abagizi ba nabi

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafunze abanyeshuri bane biga ku Rwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi mu Karere ka Muhanga bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icy’ivangura n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko abo banyeshuri bane batawe muri yombi ku wa 21 Kamena 2021.

Ati “Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi, gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda, icyaha cy’ivangura n’ ingengabitekerezo ya Jenoside.”

Abatawe muri yombi ni abahungu bane barimo umwe w’imyaka 18 y’amavuko n’abandi babatu bafite 19.

Yavuze ko bakoze ibyo byaha mu gihe bari basoje igihembwe cya kabiri muri Werurwe 2021 aho bamenaguye ibikoresho by’ishuri bitandukanye bangiza n’amashuri.

Abo banyeshuri bari barakoze itsinda bise ‘Abapower’ uko ari bane bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Urwunge rw’Amashuri rwa Kabgayi bakoreyeho ibyo byaha bakekwaho ruherereye mu Mudugudu wa Kamazuru mu Kagari ka Gahogo mu Murenge wa Nyamabuye.

Ibihano ku byaha bakurikiranyweho

Icyaha cyo kwangiza cyangwa konona ikintu cy’undi gihanwa n’ingingo ya 186 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi abiri ariko kitageze ku mezi atandatu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 300 ariko atarenze ibihumbi 500 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa Kuwujyamo gihanwa n’ingingo ya 224 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. uhamwe n’icyo cyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

Icyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda gihanwa n’ingingo ya 204 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uhamwe nacyo ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10)ariko kitarenze 15.

Naho icyaha cy’ivangura gihanwa n’ingingo ya 163 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Uwo gihamye ahabwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze Miliyoni imwe.

Icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside gihanwa n’ingingo ya 4 y’itegeko Nº 59/2018 ryo ku wa 22/8/2018 ryerekeranye n’icyaha cy’ingengabitekerezo ya jenoside n’ibyaha bifitanye isano na yo.

Uwo gihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irinwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi 500 ariko atarenze miliyoni imwe.

RIB yibukije buri muntu wese ko itazihanganira uwo ariwe wese uzafatwa yakoze ibyaha nk’ibi, inibutsa abantu kubyirinda kuko ari bihanwa n’amategeko.

Related posts

Grâce à la campagne de sensibilisation, nombreux ont repris le chemin de l’école

Emma-Marie

Over 1,000 Rwandans to get jobs in health, nutrition

Emma-Marie

Ubuto bwacu bwabaye igitambo cyo kurera bagenzi bacu- AERG

Emma-Marie

Leave a Comment

Skip to toolbar