Image default
Abantu

Rusizi:Umwarimu yaguwe gitumo asambanya umunyeshuri yigisha

Umwarimu witwa Paulin w’imyaka 35 y’amavuko wigisha muri Groupe Scolaire Saint Nicolas Nyakanyinya mu Murenge wa Mururu yafatiwe mu cyuho mu gihuru saa tatu z’ijoro asambanya umukobwa yigisha.

Ibi byabereye mu Murenge wa Kamembe mu ijoro ryo ku ya 25/6/2021 aho uyu mukobwa yasohotse mu nzu Se umubyara yumva umuntu ukinguye arakurikirana asanga ni umukobwa we, abagwaho Mwalimu amusambanya.

Uyu Mwarimu afungiye kuri RIB station ya Kamembe. Akaba yigisha mibare mu mwaka wa 3 w’amashuri yisumbuye.

Umuvugizi w’umusigire w’Urwego rw’Ubugenzacya (RIB) Dr. MURANGIRA B. Thierry yambwiye Umuseke ko uwo mwarimu akurikiranyeho icyo cyaha.

Yagize ati “Paulin akurikiranyweho icyaha cyo Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina. Yafashwe ari gusambanya umwana w’umukobwa yigisha kugira ngo azamuhe amanota.

Dr Murangira avuga ko iperereza rigikorwa.

Ati “Ntabwo bikwiye ko hari umwarimu usambanya umunyeshuri kugira ngo amuhe amanota, biragayitse ni ibintu bidakwiye kuba mu burezi bw’u Rwanda, byica ireme ry’uburezi.”

Gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina bihanwa n’ingingo ya 6 mu itegeko ryerekeye kurwanya Ruswa, aramutse abihamijwe n’urukiko gihano yahabwa ni igifungo kiri hagati y’imyaka 5 na 7 hakiyongeraho ihazabu y’amafaranga hagati ya miliyoni 1 na miliyoni 2Frw.

SRC:UMUSEKE

Related posts

“Mpora ndota urugendo rw’urupfu rwo kwambuka mu mazi”

EDITORIAL

Nyanza: Hari abagore bavuga ko hari uburenganzira babuzwa

Ndahiriwe Jean Bosco

Ngororero: Umugabo yakase ijosi rye n’iry’umugore bombi ntibapfa

EDITORIAL

Leave a Comment

Skip to toolbar